Kuri iki Cyumweru mu Cyumba cy’Inama ku biro by’Umujyi wa Kigali ni bwo habaye Inama y’Inteko Rusange Idasanzwe y’iyi kipe ikaba ari nayo yatorewemo komite izayiyobora mu myaka ine iri mbere.
Jean Chrysostome Rindiro yatorewe kuba Perezida, Kankindi Anne Lise atorerwa umwanya wa Visi Perezida, Fabrice Habanabakize atorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru, Chantal Habiyakare atorerwa kuba umubitsi, Jonathan Harindintwari atorerwa kuba umujyanama mu bya tekenike naho Yves Sangano we atorerwa kuba umujyanama mu by’amategeko.
Uwari muri komite icyuye gihe wagarutse no muri iri iyi ni Kankindi Anne Lise gusa. AS Kigali itoye ubuyobozi nyuma y’uko Shema Fabrice wari umaze imyaka 6 ayiyobora yatorewe kuyobora FERWAFA.
Aya matora yabaye mu gihe iyi kipe y’umujyi wa Kigali yitegura gukina na Rayon Sports kuri iki Cyumweru saa Cyenda kuri Kigali Pele Stadium mu mukino wo ku munsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026.

Komite nshya ya AS Kigali mu myaka ine iri imbere
