Amerika yaciye amarobo afite isura y’umuntu aturuka mu Bushinwa, iyashinja gushyira umutekano mu kaga

Ikoranabuhanga - 31/07/2026 2:59 PM
Share:

Umwanditsi:

 Amerika yaciye amarobo afite isura y’umuntu aturuka mu Bushinwa, iyashinja gushyira umutekano mu kaga

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafashe icyemezo cyo kubuza kwinjiza robot zifite isura y’umuntu (humanoid robots) n’izigenda ku maguru ane zituruka mu Bushinwa, ivuga ko zishobora guteza ibibazo by’umutekano w’igihugu n’ubutasi. Ibi bibaye mu gihe u Bushinwa bukomeje kuyobora isi mu gukora no kohereza hanze izi robot, bugafata hafi 90% by’isoko mpuzamahanga.

Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwatangaje ko robot nshya zituruka mu mahanga, cyane cyane izikorerwa mu Bushinwa, zitazongera kwemererwa kwinjira ku isoko rya Amerika.

Komisiyo ishinzwe itumanaho muri Amerika (FCC) yavuze ko izi robot zishobora gukusanya amakuru y’abakoresha, kugenzurwa ziri kure ndetse zikaba zakwifashishwa mu butasi cyangwa mu guhungabanya ibikorwa remezo bikomeye.

Iri tegeko rinareba ibikoresho bifasha mu guhindura no gucunga amashanyarazi akoreshwa mu miyoboro y’ingufu zisubira ku zuba n’umuyaga, ibintu Amerika ivuga ko bifite uruhare rukomeye mu mutekano wayo.

Iki cyemezo ni kimwe mu bindi Amerika imaze gufata igamije kugabanya kwishingikiriza ku ikoranabuhanga rituruka mu Bushinwa, nyuma yo gufatira ibihano drones za DJI ndetse n’imodoka z’amashanyarazi zikorerwa muri icyo gihugu.

Mu myaka mike ishize, u Bushinwa bwabaye igihangange mu gukora robot zifite ubwenge. Kugeza ubu, bufite inganda zirenga 140 zikora humanoid robots, kandi raporo zitandukanye zigaragaza ko ibigo by’Abashinwa byihariye imyanya itandatu muri 10 ya mbere ku isi mu rwego rw’udushya n’ipatanti z’izi robot.

Mu 2025, ibigo byo mu Bushinwa byohereje hanze hafi 90% bya humanoid robots zose zagurishijwe ku isi, mu gihe amasosiyete yo muri Amerika nka Tesla na Figure AI akomeje kugorwa no gutangira umusaruro mwinshi.

Abasesenguzi bavuga ko iki cyemezo kizafasha ibigo byo muri Amerika nka Tesla, Figure AI na Boston Dynamics kubona amahirwe menshi ku isoko ry’imbere mu gihugu.

Ariko kandi bavuga ko kitazahagarika iterambere ry’inganda z’Abashinwa, kuko ibihugu byinshi byo mu Burayi, Aziya n’Uburasirazuba bwo Hagati bikomeje kongera ishoramari muri iri koranabuhanga.

Guverinoma y’u Bushinwa yanenze icyemezo cya Amerika, ivuga ko ari uburyo bwo gukoresha impamvu z’umutekano mu rwego rwo kubangamira ibigo byayo. Minisiteri y’Ubucuruzi y’u Bushinwa yavuze ko izafata ingamba zo kurengera inyungu z’inganda zayo niba Amerika idahinduye uwo mwanzuro.

Kubuzwa kwa humanoid robots z’Abashinwa kwerekana ko irushanwa hagati ya Amerika n’u Bushinwa ritakigarukira ku bwenge buhangano (AI) gusa, ahubwo rimaze kugera no ku bikoresho bifatika bikoresha iryo koranabuhanga.

Mu gihe Amerika ishaka kubaka inganda zayo no kurinda umutekano w’igihugu, u Bushinwa bwo bukomeje kwagura isoko ryabwo ku rwego mpuzamahanga, ibintu bishobora gukomeza kongera ubushyamirane mu rugamba rw’ikoranabuhanga hagati y’ibihugu byombi.

Source:cnntechnews


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...