Amakipe azakina igikombe cy’Amahoro cya 2026 yiyongereye

Imikino - 24/12/2025 5:47 AM
Share:

Umwanditsi:

 Amakipe azakina igikombe cy’Amahoro cya 2026 yiyongereye

Amakipe azitabira igikombe cy’Amahoro cy’umwaka utaha yiyongereye aho Sunrise FC na Sina Gerard FC zo mu cyiciro cya kabiri nazo zagiyemo nyuma y’uko hari habayeho imbogamizi mu guhana amakuru.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ritegura iki gikombe ryatangaje urutonde ruvuguruye rw’amakipe azakina igikombe cy’Amahoro cya 2026.

FERWAFA yavuze ko kubera imbogamizi zabaye mu guhanahana amakuru ku gihe, amakipe ya Sunrise FC na Sina Gerard FC yongerewe kuri uru rutonde.

Bivuze ko amakipe yo mu cyiciro cya kabiri azitabira ari 12. Ayo ni Intare FC, Nkombo FC, Unity FC, UR FC, Nyanza FC, Vision FC, Motar FC, City Boys, La Jeunesse Muhazi United FC, Sunrise FC na Sina Gerard FC.

Amakipe yose yo mu cyiciro cya mbere uko ari 16 yariyandikishije usibye Al Hilal na El Merrikh SC zo muri Sudani zemerewe gukina shampiyona y’u Rwanda nyuma y’uko iwabo hari ibibazo by’umutekano mucye. Aya makipe yemerewe gukina shampiyona gusa ariko ntabwo yemerewe kujya mu yandi marushanwa.

Izo mu cyiciro cya gatatu ni Manzi FC na Teleos Arrows. Kugeza ubu ntiharamenyekana amatariki igikombe cy’Amahoro cya 2025 kizakinirwaho. Icya 2025 cyegukanwe na APR FC itsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma ibitego 2-0.

Urutonde ruvuguruye rw'amakipe azakina igikombe cy'Amahoro 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...