Abapolisi barenga 40 basoje amahugurwa yo gukoresha amapikipiki yifashishwa mu gucunga umutekano wo mu muhanda

Amakuru ku Rwanda - 15/11/2025 6:44 AM
Share:

Umwanditsi:

 Abapolisi barenga 40 basoje amahugurwa yo gukoresha amapikipiki yifashishwa mu gucunga umutekano wo mu muhanda

Mu Ishuri ry'amahugurwa rya Polisi (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Ugushyingo, habereye umuhango wo gusoza ku mugaragaro amahugurwa ajyanye no gutwara amapikipiki yifashishwa mu gucunga umutekano.

Ni amahugurwa y'ibyumweru birindwi (7) yateguwe ku bufatanye na Polisi yo mu Bwami bwa Eswatini, akaba yaritabiriwe n'abapolisi 44 barimo abapolisikazi batanu (5), bahawe ubumenyi bwisumbuye bwo guherekeza abanyacyubahiro hakoreshejwe moto no kugaragaza ubuhanga buhanitse mu kuzitwara. 

Ubwo yasozaga ku mugaragaro aya mahugurwa, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye yavuze ko Polisi y'u Rwanda ishyira imbaraga nyinshi mu guharanira ko imihanda irangwa n'umutekano usesuye nk'uburyo buboneye bwo kubungabunga ubuzima bw'abaturarwanda.

Yavuze ko amahugurwa nk'aya ari intambwe y'ingenzi mu gukarishya ingamba zisanzweho zo gusigasira umutekano wo mu muhanda, ashima ubufatanye bw'icyitegererezo hagati ya Polisi y'u Rwanda n'iya Eswatini ku bw'inyungu zihuriweho zirimo no guhanahana ubunararibonye.

Yagize ati: "Polisi y'u Rwanda n'iya Eswatini zirishimira umubano mwiza n'imikoranire itanga icyerekezo. Iki ni ikitegererezo cy'urugero rwiza rw'ubufatanye aho inzego zombi za Polisi zungukira muri ubwo bufatanye ku buryo bufatika.

Yunzemo ati: "Ubumenyi n'ubushobozi bwatangiwe muri aya mahugurwa buzafasha ku buryo budashidikanywaho abayitabiriye gutanga umusaruro mu kazi ko kurinda no guherekeza abanyacyubahiro na tekiniki zijyanye no kuyobora neza amapikipiki n'ubwirinzi mu gihe batwaye kandi hari icyizere cy'uko ku bufatanye n'abarimu b'ishuri bazageza Ubu bumenyi bungutse ku bandi bagenzi babo kugira ngo umubare ukomeze kwiyongera." 

IGP Namuhoranye yashishikarije abasoje amahugurwa kuzakoresha uko bikwiye ubumenyi bungukiye mu mahugurwa mu kuzuza neza inshingano.

"Muzarangwe igihe cyose n'imyitwarire myiza kuko ari yo shingiro ryo kuzuza neza inshingano za Polisi y'u Rwanda kandi nayo yiteguye gutanga ibizakenerwa by'ibanze kugira ngo mubashe gukora akazi neza."

IGP Namuhoranye yashimiye abarimu boherejwe na Polisi ya Eswatini ku mbaraga n'ubudacogora bagaragaje mu guha ubumenyi abitabiriye amahugurwa nk’uko babigaragaje mu myitozongiro bakoze, ashima na Polisi ya Eswatini muri rusange ku bw'ubufatanye.

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Polisi yo mu Bwami bwa Eswatini, Senior Assistant Commissioner of Police (SACP) Raphael Masoke wari uhagarariye Polisi ya Eswatini muri uyu muhango, yavuze ko intambwe yagezweho mu by’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Iya Eswatini ari iyo kwishimira muri iki kinyejana.

Yagize ati: “Intambwe yagezweho ni umusaruro w'ubufatanye bukomeje hagati ya Polisi ya Eswatini na Polisi y'u Rwanda. 

Aya mahugurwa yasojwe uyu munsi ntagaragaza gusa ubufatanye mu gusangira ubumenyi n’ubunararibonye, ahubwo aranashimangira umubano mwiza, ubuvandimwe n’ubunyamwuga ku nzego zombi mu guharanira kubaka umugabane w’Afurika utekanye kandi ufite amahoro.”

Umuyobozi w'Ishuri ry'amahugurwa; Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti yavuze ko aya mahugurwa atanzwe ku nshuro ya mbere yari akubiyemo amasomo atandukanye aha abayitabiriye ubumenyi bwihariye mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda hifashishijwe amapikipiki by'umwihariko.

Amasomo bize harimo gutegura akazi kajyanye no guherekeza abanyacyubahiro no kugashyira mu bikorwa, itumanaho no guhuza ibikorwa, ubuhanga bwo guherekeza no kubaka amakipe, ubukangurambaga bw'umutekano wo mu muhanda, Kugenzura urujya n'uruza no kunyuranamo, Guhagarara bitunguranye ku muvuduko wo hejuru, Imyiteguro yo gutwara ipikipiki no kwifashisha ibikoresho bya ngombwa, ndetse no Kunyura mu nzitane n'ubutabazi bwihuse.

CP Niyonshuti yashimangiye icyizere cy'uko ubumenyi n'ubushobozi abitabiriye amahugurwa bungutse bizatuma bakora neza akazi ko gucunga umutekano wo mu muhanda by'umwihariko mu gihe cyo guherekeza no kurinda abanyacyubahiro no kuyobora urujya n'uruza rw'ibinyabiziga hagamijwe kubumbatira ituze n'umutekano wo mu muhanda. 

Yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda uburyo bukomeje gushyigikira Ishuri n'inkunga y'ibikoresho budahwema kurigenera yatumye habaho migendekere myiza y'aya mahugurwa, ashimira n'abarimu ku bwitange n'ubunyamwuga bagaragaje.





Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...