Kwizera Emmanuel bakunzwe kwita Manooks n’umukunzi we Uwiduhaye Diane bakunze kwita Ma Fille bakoze umuhango wo gusaba no gukwa kuri uyu wa 21 Nyakanga 2017 mu birori byabereye kuri Nova House, tariki 22 Nyakanga 2017 basezerana imbere y’Imana mu muhango wabereye mu rusengero rwa ADEPR Remera, kwiyakira bibera mu busitani bwa Kigali Parents i Nyandungu.
Ubukwe bwa Kwizera Emmanuel na Uwiduhaye Diane bwitabiriwe n’abantu benshi bari barimo abapasiteri bo mu itorero rya ADEPR ndetse by’akarusho Pastor Zigirinshuti Michel umwe mu bayobozi bakomeye muri ADEPR ni we wamusabiye umugeni Kwizera Emmanuel. Mu kwiyakira, byari ibirori bikomeye dore ko ibirori byari bifite isura nk’iy’igitaramo.
AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE
Manooks na MA Fille
Kwizera n'umukunzi we
Abakobwa bari bambariye Uwiduhaye Diane
Impano bahawe na korali Elayono
Manooks afotora umukunzi we n'abamwambariye
Umukunzi wa Kwizera Emmanuel
Abageni barimo kwica inyota
Kwizera hamwe n'umukunzi (Ma Fille)
AMAFOTO: Moses Niyonzima