Tariki 30 Ukuboza 2018 ni bwo Gicumbi yambitse impeta umukunzi we Umuhoza Delphine bari bamaze igihe kinini bakundana. Nyuma uyu musore yaje gutangaza ko afite ubukwe ndetse n'amatariki yabwo arayatangaza. Aha akaba yaratangaje ko ubukwe bwe buri tariki 19 na 20 Nyakanga 2019. Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2019 ni bwo yasezeranye imbere y’amategeko mu gihe ku mugoroba w’uyu munsi yakurikijeho umuhango wo gusaba no gukwa.
Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2019 hakurikiyeho umuhango wo gusaba no gukwa muri Rainbow Hotel Kicukiro ku mugoroba. Nyuma y’iyi mihango ku wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2019 ni bwo hazaba umuhango wo gusezerana imbere y'Imana mu icyumba cy'amasengesho muri Lycee Notre Dame de Citeaux, nyuma abatumiwe bazakirirwe muri Uwoba Family.Gicumbi nyuma yo guhabwa umugeni
Clarisse Karasira yari yabutashye
Imfurayacu Jean Luc yari mu bambariye Gicumbi
Jean Butoyi yari yatashye ubu bukwe
Fuadi ukorana na Gicumbi yari yabutashye ari kumwe n'umugabo wa Sandrine Isheja
Umugore wa Fuadi nawe yari yaherekeje umugabo bataha ubukwe bw'umuvandimwe
REBA HANO UKO BYARI BYIFASHE MURI UYU MUHANGO
AMAFOTO +VIDEO: IRADUKUNDA Dieudonne (Inyarwanda.com)