Kuwa mbere tariki 4 Nyakanga 2016 nibwo yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda, afungirwa kuri Station ya Polisi i Gikondo. Miss Kate Bashabe yari yakubise abakobwa 2 yaketse ko aribo bamusebya kuri Instagram bakamushinja kuryamana n'abagabo bakomeye mu gihugu cya Nigeria ibintu we afata nko kumusebya no kumwicira izina.
Kuri uyu wa 6 Nyakanga 2016 ahagana isaa moya z’umugoroba, abinyujije ku rukuta rwe rwa kuri Instagram, Miss Kate Bashabe yaciye amarenga ko yarekuwe, aho yashyize ifoto ya 'Selfie 'yanditseho munsi yayo ubutumwa bwifuriza inshuti ze z'abayisilamu umunsi mwiza wa Eid el fitr nk’ikimenyetso kigaragaza ko yavuye mu gihome n’ubwo nta bindi byinshi yatangaje usibye ko yabanje kuvuga ko yishimye cyane. Yagize ati "Happy Kate! Eid Mubarak to all my muslim friends"
Bamwe mu bamukurikirana ku rubuga rwa Instagram, bishimiye cyane irekurwa rye, ndetse banamushimira ko yakosoye abanzi be aribo abo bakobwa Kate ashinja kumusebya. Umwe mu bishimiye irekurwa rye, yagize ati “Wankosoreye abantu kabisa, ndakwishimiye, ntibakinjire mu buzima bwawe”. Undi yagize ati “Uri umuntu w’umu commando, wakosoye abanzi”
Bumwe mu butumwa bw'abakunzi be
Bashabe Catherine uzwi cyane nka Kate Bashabe ni umuyobozi mukuru w’inzu y’imideri yitwa Kabash Fashion House. Muri 2010 uyu mukobwa yabaye Nyampinga MTN ndetse no muri 2012 yaje kuba Nyampinga w’akarere ka Nyarugenge.
Miss Kate Bashabe yaciye amarenga ko yarekuwe na Polisi
Miss Kate Bashabe w'imyaka 25 y'amavuko yatawe muri yombi nyuma y’aho abakobwa 2 bagiye kuregera Polisi ko yabafatiyeho icyuma nyuma yo kubashinja ko aribo bashinze konti imusebya kuri Instagram, bakaza kubyemera kugira ngo atabatera icyuma na cyane ko yari yababwiye ko adatewe ubwobo no kuba yafungirwa 1930. Umwe muri abo bakobwa yemeza ko Kate yabakubise abaryamishije ku buriri.Yagize ati:
Yadukubise twembi aturyamishije hasi, yaduteraga ubwoba cyane ko tugiye gupfa. Nyuma nigiriye inama yo kumwemerera, mwinginga musaba ko yaduha amasaha 24 tukaba twasibye iyo konti, ariko nashakaga ko tumucika ubundi tukajya kuri polisi. Yaraturekuye, yatubwiye ko yiteguye kujya muri 1930 ngo nitutabikora azatwica yijyane kuri polisi.
Miss Kate asanzwe ari umunyamiderikazi ukomeye hano mu gihugu
Ese Kate yaba yarekuwe na Polisi nyuma yo kudahamwa n'ibyo ashinjwa? Ntucikwe mu nkuru ikurikira
SOMA HANO INKURU Y'UBUSHIZE KATE BASHABE YATAWE MURI YOMBI NA POLISI