Amashusho y’iyi ndirimbo afite iminota itatu n’amasegonda mirongo ine na rimwe (3:41’) yaririmbwe na Marie France wegukanye irushanwa rya "I am the Future", Mugisha Lionel wabaye uwa kabiri ndetse na Tabz wo muri Neptunez Band yifashishwa mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction.
Aba bahanzi bavuga ko Abatutsi bishwe muri Jenoside bazahora bibukwa kandi ko amashami yabo yashibutsemo intsinzi yo gutsinda intimba no kongera kwibuka biyubaka.
Hari aho baririmba bagira bati “Twarashibutse. Dushinze imizi turi amashami atuma mutibagirana turiho n’ahanyu "Tuzahora tubibuka. Ntiduteze na rimwe bana b’Abanyarwanda kubibagirwa,"
Producer David uyobora Future Records, yabwiye INYARWANDA, ko nk’urubyiruko rw’abahanzi bifuje gutanga umusanzu wabo mu Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko bahisemo ingingo yumvikanisha ihumure mu banyarwanda no kugaragaza ko ejo ari heza kandi ko izina ‘Twarashibutse’ ubwaryo rifite igisobanuro kinini cy’uko ubuzima butazimye.
Ati “Twakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo guhumuriza tugaragaza ko turi Kwibuka twiyubuka. Dushinze imizi kandi turi amashami atuma abacu batazibagirana." Yakomeje ati “Nk’inzu ya Future Records twifuje gushyira ahagaragara iyi ndirimbo kugira ngo dufate Abanyarwanda mu mugongo ".
Umuhanzikazi France wegukanye irushanwa "I am the Future" ni umwe mu baririmbye mu ndirimbo "Twarashibutse"
Umuhanzi Mugisha Lionel yaririmbye avuga ko amashami yashibutse azaharanira kusa ikivi cy'abishwe
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "TWARASHIBUTSE" YA LIONEL, FRANCE NA TABZ