RFL
Kigali

Bashunga Abouba wari wasinyiye Mukura mu bakinnyi Rayon Sports izakoresha mu mwaka utaha

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/10/2020 12:13
0

Rayon Sports yamaze gutangaza rutonde rw'agateganyo rw'abakinnyi 24 izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2020/21 barimo Bashunga Abouba waherukaga gusinya amasezerano y'imyaka ibiri muri Mukura Victory Sports.



Mu Kwezi gushize nibwo Bashunga Abouba wari umaze umwaka umwe akina muri Buildcon FC yo muri Zambia, yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri Mukura Victory Sports yo mu Karere ka Huye. Gusinya kwa Bashunga kwemejwe nawe ubwe ndetse n’ubuyobozi bwa Mukura  gusa yahisemo kuyitera umugongo atarayikinira umukino n'umwe agaruka muri Rayon Sports yahozemo.

Bashunga Abouba wakuriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC, yakiniye Marines FC na Gicumbi FC, ahava yerekeza muri Rayon Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kujya muri Kenya mu ikipe ya Bandari FC, ayikinira umwaka umwe.

Mu 2018, yagarutse muri Rayon Sports aifasha mu mikino Nyafurika, bagera muri ¼ cya CAF Confederation Cup, ayivamo muri Kamena 2019, yerekeza muri Buildcon yo muri Zambia.

Ni urutonde kandi rugaragaraho rutahizamu Sugira Ernest byavuzwe ko  atarumvikana n'iyi kipe ndetse ko yari muri gahunda yo kuyisohokamo.

Issa Bigirimana bivugwa ko ari mu biganiro n'amakipe yo muri Zambia nawe aragaragara kuri uru rutonde. Murenzi Abdallah uyobora  Rayon Sports yatangaje ko iyi kipe ikeneye milioni 80 Frws zo kugura abakinnyi bashya biyongera ku basanzwe muri iyi kipe. 

Urutonde rw'agateganyo rw'Abakinnyi Rayon Sports izakoresha mu mwaka w'imikino wa 2020/21





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND