RFL
Kigali

Auddy Kelly uri kubarizwa i Burayi yagize Anita Pendo umujyanama we

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/10/2020 10:40
0


Umuhanzi Audace Munyangango [Auddy Kelly], yatangaje ko umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Anitha Pendo ari we mujyanama we mu gihe we ari kubarizwa ku mugabane w’i Burayi muri iki gihe ku mpamvu z'amasomo aho ari kwigira impamyabumenyi y'Ikirenga 'PhD' mu bijyanye n'ubukungu.



Auddy Kelly wakunzwe mu ndirimbo “Sinzagutererana” yabwiye InyaRwanda.com ko mbere y’uko ava mu Rwanda yaganiriye na Anita Pendo bemeranya ko azakurikirana ibihangano bye mu gihe we atari mu Rwanda. Nta gihe yatangaje bombi bazamara bakorana.

Auddy Kelly yavuze ko yahisemo Anitha Pendo, kuko amufata nka mushiki we bagiye bahurira mu bikorwa bitandukanye, ndetse wigeze no kuba umujyanama we agitangira urugendo rw’umuziki. Yavuze ko Anita Pendo yamushyigikiye kuva ku munsi wa mbere, kandi ko ashyigikira iterambere ry’umuziki w’u Rwanda.

Auddy Kelly ati “Twaraganiriye mbere y’uko ngenda, kuko hari imishinga yanjye mfite gukorera hano n’indi nzakorera mu Rwanda. Yabayeho umujyanama wanjye, rero byaranyohereye kongera gukorana nawe. Ubu ni we uzajya areberera ibihangano byanjye n’indi mishinga ifite aho ihuriye n’umuziki.”

Akomeza ati “Si ubwa mbere ambereye umujyanama, kuko nigeze kuba nkorana nawe mu ikipe yarimo Alpha Rwirangira n’abandi. Rero nizere ko ibikorwa byanjye azabikoraho neza.”

Anitha Pendo ugiye kureberera ibikorwa bya Auddy Kelly mu gihe atari mu Rwanda, yabwiye INYARWANDA, ko gukorana n’uyu muhanzi byarenze ubucuruzi, ahubwo baba inshuti baziranye igihe kinini.

Anitha Pendo ati “Twakoranye igihe kinini, twahuriye ahantu hamwe dushakisha ubuzima, rero yansabye ko namuhagararira cyangwa se nagaragaza imirimo ye arimo gukora mu gihe adahari.”

Yavuze ko hari imishinga ya vuba y’umuziki bitegura gusohora bazatangariza itangazamakuru mu minsi iri imbere. Ati “Yego! Imishinga irahari iri muri studio, nirangira tuzababwira...Tuzakora ibiri mu mbaraga zacu.”

Uyu muhanzi agiye i Burayi mu gihe aheruka gusohora indirimbo eshanu zihimbaza Imana zirimo “Igitangaza”, “Imvura”, “Arakomeye”, “Reka nkubyinire” ndetse na “Umuvandimwe”.

Yaherukaga kandi gusohora amashusho y’indirimbo ye yise “Kubi”. Auddy yamenyekanye abicyesha indirimbo nka ‘Ndakwitegereza’, ‘Sinkakubure’, ‘Ndamutse’, ‘Ruzakugarura’, ‘Nhoraho Mana’ ihimbaza Imana, ‘Ibyumve’ n’izindi nyinshi ziranga urugendo rwe mu muziki.

Auddy Kelly yatangaje ko Anita Pendo ari we ugiye kureberera ibihangano bye mu gihe atari mu Rwanda

Uyu muhanzi yavuze ko Anitha Pendo bakoranye igihe kinini, bityo ko amufata nka mushiki we


Anitha Pendo yavuze ko hari imwe mu mishinga y'indirimbo za Auddy Kelly bazasohora mu minsi iri imbere

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "KUBI" Y'UMUHANZI AUDDY KELLY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND