RFL
Kigali

Ikiganiro n'umunyarwandakazi uri mu kanama nkemurampaka k’iserukiramuco rikomeye ku Isi rizerekanirwamo filime y’umunyarwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/10/2020 17:55
0


Umunyarwandakazi Umuhire Eliane yatangaje ko yishimye bikomeye nyuma y’icyubahiro yahawe agashyirwa mu kanama nkemurampaka k’irushanwa rya filime rifite ibigwi muri Amerika ryitwa “Chicago International Film Festival”.



Iri serukiramuco ribera mu Mujyi wa Chicago rigiye kuba ku nshuro ya 56 ribera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ryakira filime z’abanyamerika ndetse n’iziba zatsinze hirya no hino ku Isi. Inyinshi muri izi filime ziba ziri mu nzira zigana mu bihembo bya Oscars byegukana umugabo bigasiba undi!

Rizaba hifashishijwe internet kuva tariki 14-25 Ukwakira 2020. Rizerekanirwamo filime zirimo iya Spike Lee: David Byrne’s American Utopia na ‘Ammonite’ ya Francis Lee ikinamo Kate Winslet wo muri Titanic; iy’umunyarwanda Kantarama Gahigiri yitwa “Ethereality” n’izindi.

Kuri uyu wa Mbere tariki 09 Nzeri 2020, nibwo Mimi Plauché, Umuyobozi wa Chicago International Film Festival, yatangaje abagize Akanama Nkemurampaka k’abahanga mu bya filime bazemeza bidasubirwaho, abakinnyi, filime n’abandi bafite aho bahuriye na cinema begukana ibihembo.

Akanama nkemurampaka kagizwe n’abantu batanu barimo: Umunyamerika w’umuhanga mu bya filime ufite ibigo bikomeye afitemo inshingano, Bwana Violeta Bava, Chinonye Chukwu, wakinnye muri filime ‘alaskaLand’ yerekanwe mu bihembo bya Chicago International Film Festival mu 2019.

Adam Stockhausen, wegukanye Oscars abicyesha filime ‘Wes Andeson’ yo muri Grand Grand Budapest Hotel, Umunyarwandakazi Eliane Umuhire wamenyekanye muri filime "Birds Are Singing in Kigali" n’umwanditsi wa filime Boyd Van Hoeij uri mu bategura Luxembourg City Film Festival.

Mu kiganiro cyihariye na INYARWANDA, Umuhire Eliane umaze kugira ibigwi muri Cinema, yavuze ko ari iby’ikirenga kuba yashyizwe mu kanama nkemurampaka k’iri rushanwa rikomeye muri Cinema ku Isi.

Avuga ko ari intsinzi asangiye n’urubyiruko ruri gukura muri cinema nyarwanda. Umuhire yavuze ko we na bagenzi be bategerejwe n’akazi gakomeje ko kwemeza filime zizegukana ibihembo.

Ati “Ni ibyo kwishimira! N’iby’icyubahiro kuko iyi ‘festival’ ari iy’ikirenga. Nkaba mbifata nk’itsinzi itari iyanjye gusa ahubwo no ku rubyiruko ruri gukura muri Cinema Nyarwanda.”

Akomeza ati “Ni ishingano zikomeye kuko filime zihatana muri iyi ‘festival’ zose aba ari nziza ku buryo nibaza ko akazi kadutegereje katoroshye.”

Yavuze ko amahirwe nk’aya aba abonye akwiye kubera umugisha n’urubyiruko rw’abanyarwanda. Umuhire akomeza avuga ko atekereza ko kuba yaratsindiye igihembo cy’umukinnyi mwiza muri iri serukiramuco mu 2017, ari byo byamuhesheje gushyirwa mu kanama nkemurampaka

Yavuze ko akomeje akazi ke ko gukina filime, ndetse ko aherutse kurangiza amasomo yo gukina filime yatangwaga n’umunyamerika Robert Castle.

Umuhire Eliane avuga ko filime “Birds are singing in Kigali” yatumye amenyekana yamubereye isomo rikomeye mu rwego rwo gukina filime. Ubu ngo amaze gukuraho gato muri Cinema.

Avuga ko iyi filime yamuhesheje ibihembo byatumye yumva afite ishema ry’uko umuntu avuga ati “Mu Rwanda hari abakinnyi ba filime”.

Ngo cyera iyo filime zazaga mu Rwanda zazaga zifite abakinnyi babo, none ubu basigaye baza biteguye kubona ikipe yose yuzuye mu Rwanda.

Uretse n’ibyo ngo ubu mu Rwanda hari abatunganya filime, abashinzwe ibijyanye n’amajwi, abakinnyi bafite impano zihebuje nka Becky Mucyo, Yves Kijyana n’abandi.

Umuhire avuga ko ubu mu Rwanda hari cinema ikomeye irangajwe imbere n’abarimo Joel Karekezi, Samuel Ishimwe, Clementine Dusabejambo, Mbabazi Sharangabo, Moise Ganza n’abandi bari gufungura inzira y’abari inyuma.

Umuhire yavuze ko azagaragara muri filime yo muri Hollywood yitwa "Trees of peace" ya Alanna Brown, "Neptune Frost" ya Saul Williams yakorewe mu Rwanda, irimo abahanzi nyarwanda n'abarundi nka Isheja Cheryl, Kaya Free, Kivumbi, Becky Mucyo, Onekey (Eric Ngangare), Natacha Muzika, Michael Makembe, Yannick Kamanzi n'abandi.

Muri ibi bihe bya Covid-19 inganda ndangamuco zarashegejwe ku buryo kubona iserukiramuco nk’iri riba ari ubutumwa n’icyizere ku bahanzi benshi y’uko bagomba gukomeza gukora akazi kabo.

Umunyarwandakazi Umuhire Eliane [Uwa kabiri uturutse ibumoso] yashyizwe mu kanama nkemurampaka k'irushanwa rikomeye muri cinema muri Leta Zunze Ubumwe za Ameirka

Eliane yavuze ko we n'abagize akanama nkemurampaka bategerejwe n'akazi gakomeye ko kwemeza abazegukana ibihembo

Eliane avuga ko filime "Birds are singing in Kigali" yamuhesheje ibikombe bikomeye aranaguka muri Cinema

Umuhire yegukanye igikombe cy'umukinnyi mwiza muri iserukiramuco Karlovy Vary International Film Festival mu 2017. Ni iserukiramuco riri ku rwego rumwe na Cannes, Venice cyangwa Berlinale

Umuhire Eliane azagaragara muri filime yitwa "Neptune Frost" ya Saul Williams/Ifoto: Chris Schwagga

Umuhire Eliane, ni umunyarwandakazi umaze kugira ibigwi muri Cinema ku rwego mpuzamahanga/Ifoto: Leslie Akimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND