Abana benshi baba bakina imikino cyangwa bakinezeza hamwe na bagenzi babo, ariko Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV, mu gihe yari afite iyo myaka y'ubuto yari asanzwe yiga gutegeka ubwami. Umwami Oyo ubu ategeka abantu barenga miliyoni 2 mu bwami bwa Toro, bumwe mu bwami bune muri Uganda, muri Afrika y’ Iburasirazuba.
Umwami Oyo yimye ingoma ku ya 26 Kanama 1995, asimbuye se Omukama (Umwami) wa Toro. Ku myaka itatu gusa, yabaye umutegetsi wa 12 w'ubwami bumaze imyaka isaga 180 muri Uganda nyuma y'urupfu rwa se. Yavutse ku ya 16 Mata 1992, avukira ku Mwami Patrick David Mathew Kaboyo Olimi wa III n'Umwamikazi Kemigisa Kaboyo, urupfu rwa se mu 1995 bivuze ko yagombaga gufata umwanya we nk'umwami ndetse akiri muto.
Ku ya 12
Nzeri 1995, nyuma yo gushyingurwa kwa
se, imihango yo guha Oyo imbaraga z’ubutegetsi yatarangiye, yavugirijwe Nyalebe, ingoma yera ya Chwezi nk'uko ba
sekuruza babikoze kandi ahabwa umugisha n'amaraso y'ikimasa cyishwe n'inkoko yera. Oyo yambitswe ikamba ry'umwami maze
yinjira mu ngoro nk'umutegetsi mushya w'Ubwami bwa Toro. Yahawe ifunguro rye rya
mbere nk'Umwam rigizwe n'ifu y'umuceri,
yicara mu bibero by'umukobwa w'isugi arahira ko azakomeza ikamba nk’igihango.

Kubaera Oyo
yari muto yima ingoma bivugwa ko atigeze areka imodoka (y’igikinisho) kandi
yararize cyane ashaka ibere ryo konka. Imihango y’umuco yambitswe ikamba
ry’imihango y’idini iyobowe na Musenyeri w’Abangilikani, Eustance Kamanyire. Bukeye,
Umwami Oyo yitabiriye inama n'abagize Guverinoma bari bakuze bihagije kugira
ngo babe sekuru. Kubera ko Umwami Oyo yari afite imyaka itatu gusa, yari akeneye
inkunga yo gutegeka bityo ahabwa abategetsi batatu bitegura kandi bakagenzura
imikurire ye nk'umwami.
Abamufashaka gufata ibyemezo bikomeye, harimo nyina, Umwamikazi; nyirasenge, Umuganwakazi Elizabeth Bagaaya na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, wamukoreye kugeza yujuje imyaka 18 igihe yafataga ubwami burundu bidakenewe umwunganizi. Umwami Oyo ntazigera yibagirwa umusanzu w’uwahoze ayobora Libiya, Muammar Kadhafi, wari umurinzi ukomeye w’ubwo bwami, awushyigikira n’impano ifite gaciro ka 200.000$.
Kuri ubu umwami ukiri muto oyo, agenzura
Inama y'Abaminisitiri irimo minisitiri w’intebe, inama y’ubutegetsi
n’abajyanama. Gukora nk'icyitegererezo ku bagize umuryango wa Batooro (itsinda
rigize igice kinini cy'ubwami bwa Toro), imwe mu nshingano nyamukuru z'umwami
ni ugushaka amafaranga yo gutanga inkunga mu muco, uburezi, n'indi mishinga
y'ubukungu.

Oyo ubwo yahuraga na Muammar Kadhafi
Oyo
ubu w’imyaka 28 y’amavuko agenda azenguruka isi mu gushaka ubufasha bw'amahanga mu
iterambere rya Toro, harimo n'uruzinduko ruherutse kuba muri UAE mu 2015, aho
yahuye n'abayobozi kugira ngo bige ku bikorwa byiza ndetse banaganire ku
bufatanye n'amahirwe yo gushora imari muri Uganda cyane Toro iherereye mu Burengerazuba bwa Uganda, ubwami bwa Toro, kimwe n'ubundi bwami butatu bwo muri
Uganda (Buganda, Bunyoro-Kitara, Busoga), bwasheshwe ku gahato mu myaka ya za
60 n'ubutegetsi bwa Milton Obote kandi bitemewe n'amategeko yewe n'itegeko nshinga nyuma y'imyaka irindwi.
Bwagaruwe igihe guverinoma yatowe mu buryo bwa demokarasi yafataga ubutegetsi mu 1993 hasabwa ko abayobozi b'ubwo bwami bibanda cyane ku bibazo by’umuco kandi ntibibande kuri politiki y'igihugu. Abantu benshi mu bwami bwa Toro, kimwe no muri Uganda, babayeho mu bukene, ubushomeri bukaba ikibazo gikomeye, kandi ibyo ni byo Umwami Oyo yizera ko azahinduka, nubwo bishobora kugora ishapure ikiri muto yaba ikunda gukundana inshuti ze mugihe cye.

Oyo aracyayoboye Ubwami bwa Toro
Twavuga ko hari abantu bavukana umugisha mu miryango bakomokamo aho bigereranwa no kuvukana akayiko kuzuye ubuki katajya kava mu kanwa, aha baba bashatse kuvuga ko ahora yumva uburyohe atumva ibirura, mbese nta mihangayiko y’isi ku bijyanye n’iterambere yigera ahura nayo. Oyo, yavutse baramuciriye inzira.
Ivomo: Wikipedia, face2faceafrica.com.