Nyuma y'uko umuhanzi Tekno Miles akoze indirimbo, mu mashusho yayo agakoreshamo abakobwa bagaragara bagaragaza ubwambure bwabo, benshi mu bakunzi be ntabwo bishimiye iyi ndirimbo ndetse batangiye kumubaza aho yerekeza. Hari uwagize ati ”Kuki wahinduye umuvuno?”.
Augustine Miles Kelechi wamamaye nka Tekno Miles hashize iminsi itatu ashyize
hanze amashusho y’indirimbo” PuTTin” ifite iminota 2:37”. Kuri shene ye ya
Youtube abamukurikiranira hafi umuntu yanavuga ko bamukunda byimazeyo bagiye
bandika ubutumwa butandukanye bugaragaza kutishimira na gato uburyo yakoresheje
abakobwa bambaye ubusa ku bice byo ku gihimba cyo hasi bitandukanye cyane
n’indirimbo zose yabanje kuko nta n’imwe afite irimo abakobwa bagaragaza bimwe
mu bice bigaragaza imyanya y’ibanga.
Mu butumwa burenga 1,300 bumaze kuyijyaho ubusensenguzi kuri buri butumwa bugaragaza ko 90% y’abanditse batishimiye ayo mashusho y’abakobwa babyina bagaragaza imwe mu myanya y’ibanga. Hari nk’uwitwa Cyrille Mpoyo wagize ati ”Why did you change your style:diana, duro ect this is only booty we are watching”. Mu Kinyarwanda aragira ati ”Kuki wahinduye umuvuno?: Diana, Duro n’izindi ndirimbo zawe zikoze neza, none iyi turi kureba ubwambure bw’abakobwa".
Hari undi
mukunzi we witwa Nelson Ucheoma we yanditse ko iyo ndirimbo atayireba iwe mu
rugo kuko afite abana bakiri bato ahubwo azajya yumva audio yayo gusa. Yagize
ati ”Iyi ndirimbo ni nziza ariko amashusho yayo yuzuye ibikorwa by’ubusambanyi
gusa, bituma ihita ita uburyohe bwayo”.
Undi mukunzi
we wiyise BGKAISSY kuri Youtube yanditse ko Tekno ari gutesha agaciro abagore
yifashishije amashusho y’indirimbo ze, yakomeje avuga ko abahanzi
b’Abanyafurika batakaje indangagaciro bakaba bari gukora umuziki umeze
nk’uwabanyamerika n’Abanyaburayi. Yanamusabye kudakomeza kwambika
ubusa abakobwa mu rwego rwo gucuruza indirimbo ze no kwigarurira abakunzi.
Ibi ni bimwe mu bitekerezo byagiye bitangwa n'abakunzi b'uyu muhanzi
Tekno Miles
afite imyaka 27, ni umunyanijeriya wamenyekaniye ku ndirimbo zirimo: Duro,
Diana, Pana, Go n’izindi. Amaze imyaka itandatu amenyekanye gusa, ni umwe mu
bahanga mu gutunganya imiziki ”music producers”.
Ikinyamakuru
gikora urutonde rw’abatunze agatubutse muri Afurika cyanditse ko kugeza mu
kwezi kwa kane uyu mwaka umutungo we wabarirwaga muri miliyoni $2.5. Tekno
Miles abarizwa mu nzu zireberera abahanzi zirimo Universal Music Group na Made
Men Music Group. Ni umwe mu bahanzi batajya bagaragara mu nkuru zo gushwana
n’abakobwa bikaba akarusho ku kuba igitsinagore kimukundira uburyo avanga
kuririmba no kubyina imbyino zibakurura.
TANGA IGITECYEREZO