Nyuma y'uko mu minsi ishize byavuzwe ko ubuyobozi bwa Police FC hari abakinnyi bugiye gusezerera, muri bo hakaba harimo na myugariro Muvandimwe JMV, yagize byinshi abivugaho mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, anakomoza kuri zimwe mu ngingo ziri mu masezerano ye muri Police FC.
KANDA HANO UKURIKIRE IKIGANIRO NA MUVANDIMWE JMV WA POLICE FC
Uyu mukinnyi wagiranye ibiganiro na Rayon Sports yadutangarije icyavuyemo n'amahirwe yo gukinira iyi kipe, yemeza ko ariyo ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda. Muvandimwe kandi yanatangaje igihe azakorera ubukwe, nyuma y'uko abakinnyi benshi bashyingiwe muri iki gihe cya Coronavirus.