RFL
Kigali

Mu munyenga w’urukundo n’imitoma ya Miss Mwiseneza Josiane n’umukunzi we -AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:3/10/2020 10:48
1


Abahanga mu mitekerereze ya muntu bemeza ko urukundo ari nk’inyanja ugwamo ukarohama, uwarugezemo nyarwo yumva ari indi si y’umunyenga yibereyemo. Miss Mwiseneza Josiane, nyuma yo kwambikwa impeta n’umukunzi we Christian Tuyishimire akomeje kwerekana ko yaryohewe bikomeye n’urukundo.



Mwiseneza Josianne, ni we mukobwa wavugishije benshi mu Rwanda mu gihe hari amarushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda 2019. Benshi baramushyigikiye kuva atangiye kwiyandikisha kugeza irushanwa rirangiye. Gusa ku bw’amahirwe make ntabwo yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ariko byamuhesheje kweguka ikamba ry’umukobwa witabiriye irushanwa agakundwa cyane “Miss Popularity 2019”.


Tariki 15 Kanama 2020, ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru y’uko Mwiseneza Josiane yambitswe impeta n’umukunzi we, Tuyishimire Christian mu birori byabereye i Musanze. Kuri ubu Mwiseneza Josiane, akomeje kugenda ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze amafoto yerekana ibyishimo abayemo nyuma yo kwambikwa impeta n’uwo yihebeye.

Aya mafoto ayaherekeza amagambo meza y’imitoma y’abakundana. Hari amafoto yagiye ashyiraho amagambo yo mu rurimi ry’Igiporotigari ariko asobanura umukunzi yihebeye.


Mu minsi ishize Mwiseneza Josiane yashyize iyi foto kuri instagram maze yandikaho ngo "Querido", ijambo ry'Igiporotigari risobanura mu kinyarwanda, 'Umukunzi wawe wihebeye iteka".



Miss Josiane na Christian bari mu munyenga w'urukundo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hakorimana styven3 years ago
    Urukundo ni urwambere bazabere urugero abandi





Inyarwanda BACKGROUND