Abahanga mu mitekerereze ya muntu bemeza ko urukundo ari nk’inyanja ugwamo ukarohama, uwarugezemo nyarwo yumva ari indi si y’umunyenga yibereyemo. Miss Mwiseneza Josiane, nyuma yo kwambikwa impeta n’umukunzi we Christian Tuyishimire akomeje kwerekana ko yaryohewe bikomeye n’urukundo.
Mwiseneza
Josianne, ni we mukobwa wavugishije benshi mu Rwanda mu gihe hari amarushanwa y’ubwiza
ya Miss Rwanda 2019. Benshi baramushyigikiye kuva atangiye
kwiyandikisha kugeza irushanwa rirangiye. Gusa ku bw’amahirwe make ntabwo yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda
ariko byamuhesheje kweguka ikamba ry’umukobwa witabiriye irushanwa agakundwa
cyane “Miss Popularity 2019”.
Tariki 15 Kanama 2020, ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru y’uko Mwiseneza Josiane yambitswe impeta n’umukunzi we, Tuyishimire Christian mu birori byabereye i Musanze. Kuri ubu Mwiseneza Josiane, akomeje kugenda ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze amafoto yerekana ibyishimo abayemo nyuma yo kwambikwa impeta n’uwo yihebeye.
Aya mafoto ayaherekeza amagambo meza y’imitoma y’abakundana. Hari amafoto yagiye ashyiraho amagambo yo mu rurimi ry’Igiporotigari ariko asobanura umukunzi yihebeye.
Miss Josiane na Christian bari mu munyenga w'urukundo
TANGA IGITECYEREZO