RFL
Kigali

Didier Drogba yateye ikirenge mu cya Johan Cruyff nyuma yo gushyikirizwa igihembo cya Perezida wa UEFA

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/10/2020 11:05
0


Drogba yateye intambwe ikomeye nyuma yo gushyikirizwa igihembo gitangwa na Perezida w'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru i Burayi 'UEFA' Alexander Ceferin, nk'umwe mu banyabigwi muri ruhago bagaragaje ibikorwa by'indashyikirwa mu kibuga no hanze yacyo.



Ni igihembo Drogba yashyikirijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Ukwakira 2020, i Geneva mu Busuwisi ahabereye tombola y'amatsinda ya UEFA Champions League.

Uyu rutahizamu wabaye kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Cote d'Ivoire, yatoranyijwe mu bazahabwa igihembo gitangwa na Perezida wa UEFA 'Alexander Ceferin' ku bw'ibikorwa bye by'indashyikirwa yakoze mu kibuga ndetse no hanze yacyo.

Drogba w'imyaka 42 y'amavuko, yahinduye ubuzima bwa benshi nyuma yo gusezera burundu ku mupira w'amaguru, aho yafashije Miliyoni z'abana kujya ku ishuri binyuze mu mushinga we ujyanye no gutanga uburezi bufite ireme.

Drogba yafashije Chelsea kwegukana ibikombe bitandukanye mu gihe yayikiniye, birimo na UEFA Champions League iyi kipe yegukanye mu 2012.

Abashinzwe gutegura itangwa ry'iki gihembo batangaje ko mu gutoranya Drogba bashingiye ku bikorwa by'indashyikirwa yakoze, ibikombe n'ibihembo yatsindiye i Burayi ndetse n'ibihembo yahawe nk'umukinnyi mwiza muri Afurika.

Nyuma yo gushyikirizwa iki gihembo yahawe na Perezida wa UEFA, Drogba yagaragaje ibyishimo bidasanzwe avuga ko ibi bigomba kubera abandi urugero rwiza.

Yagze ati "Mu byukuri ndishimye cyane, ntekereza ko ibi bikwiye kuba urugero rwiza ku bakinnyi b'Abanyafurika cyangwa abandi bajya gukina mu bice bitandkanye by'Isi, ko bakoze cyane bagera kuri byinshi byiza".

"Uyu munsi ninjye ariko nizeye ntashidikanya ko ubutaha ari undi. Ariko icy'ingenzi ni umupira w'amaguru wunga abantu, Umupira w'amaguru uhuriza abantu hamwe niyo mpamvu yatumye mva muri Afurika nkajya gukina i Burayi, nkagera kuri byinshi bitumye uyu munsi ndi hano mpabwa ibihembo, biranshimishije cyane".

Aganira n'urubuga rwa UEFA Alexander Ceferin  yagize ati"Didier ni intwari kuri miliyoni z'abafana b'umupira w'amaguru kubera ibikorwa by'indashyikirwa yagezeho mu mwuga we".

"Ni umuyobozi mwiza, nzahora nibuka ko yari umukinnyi uzi ubwenge kandi w'imbaraga ariko cyanecyane inyota y'intsinzi yagiraga, byatumye abera abandi tubona magingo aya urugero rwiza".

"UEFA Champions League Ni irushanwa rikomeye cyane ku Isi, cyane ko amakipe aryitabira aba afite abakinnyi beza Kandi bashoboye, twagize amahirwe yo kubona abakinnyi beza barimo George Weah, Samuel Eto'o na Didier Drogba bari ku rwego rushimishije".

"Bagize uruhare rukomeye mu kubera icyitegererezo abana bifuzaga kugera ku rwego nk'urwabo".

Drogba yateye intambwe ikomeye cyane yinjira mu byamamare bimaze kwegukana iki gihembo birimo Eric Cantona, Sir Bobby Charlton, Eusebio, Raymond Kopa, Johan Cruyff, Francesco Totti na David Beckam.

Didier Drogba yakinnye amarushanwa atandukanye arimo n'igikombe cy'Isi yitabiriye ari kumwe na Cote d'Ivoire.

Drogba yahawe igihembo nk'umunyabigwi wakoze ibikorwa by'indashyikirwa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND