RFL
Kigali

Pitso Mosimane umutoza mushya wa Al ahly yageze mu Misiri - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:2/10/2020 10:02
0

Nyuma y'iminsi itatu gusa uwari umutoza wa Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y'Epfo asezeye kuri iyi mirimo, Pitso Mosimane yamaze gukandagiza ibirenge ku butaka bwa Misiri, aho aje gusinya amasezerano y'imyaka ibiri atoza Al ahly SC izwi ku kabyiniriro ka Amashitani atukura.



Al ahly yari imaze iminsi idafite umutoza mukuru nyuma y'aho uwari umutoza wabo Patrice Carteron asheshe amasezerano akerekeza mu bihugu by'abarabu mu ikipe ya Al Taawoun. Pitso Mosimane yahagurutse muri Afurika y'Epfo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 1 Ukwakira agera i Cairo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Ukwakira 2020.

Al ahly ifite ibikombe 8 bya champions League

Pitso Mosimane wari umaze imyaka umunani atoza ikipe ya Mamelodi Sundowns, arasinyira ikipe y’Al ahly inayoboye urutonde rwa shampiyona mu Misiri, amasezerano y’imyaka ibiri ahagaze ku mugongo w'abatoza b'iyi kipe, ndetse agahabwa inshingano zo gutwara igikombe cya 'Champions league' iyi kipe iheruka mu myaka 7 ishize.

 

Ubwo Pitso Mosimane yahagurukaga muri Afurika y'Epfo yahuye n'abafana ku kibuga cy'indege asuka amarira

Pitso Mosimane yatangiye akazi ko gutoza mu mwaka wa 2001 ubwo yari umutoza wa Supersport United ayivamo mu 2007 ajya kuba umutoza wungirije  mu ikipe y'igihugu y’Afurika y'Epfo, naho ahava mu 2012 agizwe umutoza wa Mamelodi Sundowns yari amazemo imyaka 8. Al ahly igiye kuba ikipe yambere Pitso Mosimane agiye gutoza hanze y'igihugu cye cy'amavuko.

Bamwe mu bayobozi ba Al ahly bari bizinduriye ku kibuga cy'indege


Abafana ba Al ahly ibyishimo byari byabasaze bakira umutoza wabo mushya


Abafana basimburanaga bishakira amafoto






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND