RFL
Kigali

Arsenal yasanze Man.City muri 1/4 cya Carabao Cup nyuma yo gusezerera Liverpool - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/10/2020 9:44
0


Nyuma yo gutsindwa irushwa muri Premier League mu ntangiriro z'iki cyumweru, Arsenal yihimuye kuri Liverpool iyisezerera muri Carabao Cup kuri penaliti 5-4 nyuma y’uko amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa mu minota 90 y'umukino.



Hari hashize iminsi itatu gusa aya makipe yombi  akinnye umukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona y'u Bwongereza 'Premier League', aho Liverpool yatsinze Arsenal ibitego 3-1.

Ku mukino wo mu ijoro ryakeye, bigaragara ko abatoza bombi bahaye umwanya abakinnyi batabonye amahirwe yo gukina mu mikino iheruka.

Ni umukino utagaragayemo amahirwe menshi cyane, ari macye muri yo Liverpool yabonye ntibayabyaje umusaruro kuko umunyezamu wa Arsenal yababereye ibamba, Eddie Nketiah ku ruhande rwa Arsenal yahushije uburyo bugaragara imbere y'izamu nyuma yo gucenga umunyezamu Adrian umupira ntiwamukundira kujya aho yashakaga kuwushyira.

Iminota 90 y'umukino yarangiye amakipe aguye miswi 0-0, hitabazwa za penaliti, Arsenal itsinda 5-4 ihita inakomeza mu mikino ya 1/4.

Bernd Leno yafashije Arsenal kubona iyi tike kuko yavanyemo penaliti ya Harry Wilson.

Muri ¼, Arsenal izahura na Manchester City, ukazaba ari umukino w'imbaturamugabo kuko benshi bafata nkaho ari final ije hakiri kare.

Everton izahura na Manchester United, Stoke City ihure na Tottenham mu gihe Brentford izahura na Newcastle United.

Imikino ya 1/4 iteganyijwe mu mpera z’icyumweru kizatangira ku wa 21 Ukuboza 2020.

Wari umukino ukomeye ariko wari washyizwemo imbaraga zitari nyinshi cyane

Abatoza bombi bari bahaye umwanya abakinnyi batabonye amahirwe yo gukina mu mikino yatambutse

Eddie Nketiah wa Arsenal yahushije uburyo bwabazwe imbere y'izamu

Minamino wa Liverpool yahushije igitego cyari cyabazwe

Leno yarokoye Arsenal inshuro nyinshi


Arteta ntiyifuzaga gutsindwa na Liverpool kabiri kikurikiranya

Leno yakuyemo Penaliti ya Wilson

Klopp ntiyanyuzwe n'uburyo abakinnyi be bitwaye muri uyu mukino





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND