RFL
Kigali

Omar Mesbah-Maghreby, umwarimu wa kaminuza ufatanya akazi ke no gukanika imodoka

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:2/10/2020 7:25
0


Umugabo w’imyaka 48, Omar Mesbah-Maghreby ni umwarimu muri kaminuza ya Misrata mu gihugu cya Libya. Uyu mugabo nyuma yaho aboneye ko umushahara we udakemura ibyifuzo bye yafashe umwanzuro wo gutangira kwikorera mu mwuga wo gukora imodoka(gukanika). Ibi byatumye izina rye ryamamara mu bitangazamakuru.



Mu masaha y’igicamutsi uyu mwarimu wa kaminuza iyo avuye kwigisha akomerezaho akandi kazi ko gukanika amamodoka. Usibye uyu murimo, Omar Mesbah-Maghreby asanzwe acuruza imbuto za ‘dates’.

Kaminuza ya Misrata Maghreby yigishamo yashinzwe mu mwaka wa 1984. Iyi kaminuza ifite amashami arenga 17 ndetse n’abayizemo bakaba bagera cyangwa basaga gato ibihumbi 60.

Nkuko tubikesha ibiro ntaramakuru bya Reuters, Maghreby yatangaje ko icyamuteye guhitamo gukora iyi mirimo ari ibibazo igihugu cye kirimo. Uyu mugabo yakomeje atekerereza ibi biro ntaramakuru ko imishahara muri iki gihugu itinda kugera ku bakozi bitewe n’ihungabana ry’ubukungu.

Omar Mesbah-Maghreby rimwe mu mezi 2 ahebwa amadenari ya Libya 900($655). Uyu mugabo atunze umuryango ufite abana babiri bari mu kigero cy’imyaka 12 na 18.

Ingengo y’imari muri Libya ishingira ku icukurwa n’icuruzwa rya peterori. Mu mwaka wa 2019, iki gihugu cyakoratunganyaga ingunguru miriyoni imwe ku minsi. Nyamara kubera kuyogozwa n’intambara ubukungu bw’iki gihugu buri ku kigero kiri munsi ya zero ibice  bitandatu (-0.6).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND