Buri gihugu kigira umuco wacyo usanga utumvikana neza mu kindi gihugu. Mu Buyapani haba umunsi ngarukamwaka wo kwizihiza igitsina cy’umugabo, aho abantu amagana n’amagana bigabiza imihanda bazengurukana ibishushanyo bitandukanye.
Biragoye
kwiyumvisa uyu munsi no kuwusobanura utari Umuyapani kuko bimwe mu bihugu bumva
bisa n’ibisebetse, ariko mu Butapani ho ni umunsi utasubikwa mu mateka. Uyu munsi
witwa “Kanamara Matsuri” washyizweho n’idini ry’aba
Shito.
Mu matariki abanza yo mu kwezi kwa Kane (Mata) usanga
uyu munsi uba wahuruje imbaga nyamwinshi, bakinezaza, bakishima, bakifotoza mbese ni wo munsi mukuru ngarukamwaka uhuruza abakobwa n’abagore mu buryo butangaje ndetse banavuga ko ari umunsi n’umunsi mukuru w’uburumbuke.
Nk'uko bikunze kugaragara, iminsi mikuru "matsuri" mu Buyapani ishingiye ku rusengero rwa Shinto. Ikabera i Kawasaki, mu nkengero za Tokiyo, hari urusengero rwa Kanayama ruzengurutse mu nyubako ya Wakamiya Hachimangu, ubwoko bw’urusengero rw’imbere rweguriwe imana yaremye Izanami, akaba ari imwe mu mana zikomeye z’idini rya Shinto.
Izanami amaze kubyara umuhungu we Kagutsuchi,
imana y'umuriro. Wakaiya Hachimangu ni urusengero rero rweguriwe ubuzima bw’imibonano
mpuzabitsina. Kuva mu gihe cya Edo, abantu basengaga kuri iyo ngoro kugira ngo
bakire indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zari ziganje cyane mu
Buyapani icyo gihe.
Ibi birori
byo kwizihiza umunsi w’igitsina cy’umugabo byatangiye mu 1969. Kanamara
bisobanurwa ngo kwiba fallus. Igereranya kurinda indwara zandurira mu mibonano
mpuzabitsina, ariko kandi cyane cyane uburumbuke no guhuza ibitsina
mu bashakanye.
Mu myaka
yashize, matsuri yabaye ibirori cyane kandi birimo abantu b'ingeri zose kandi
ba mukerarugendo nabo barahawe ikaze. Byahindutse ibirori bikomeye bikurura
abantu bagera ku 50.000 buri mwaka.
SRC: WIKIPEDIA, FAVY-JP
TANGA IGITECYEREZO