RFL
Kigali

CYAMUNARA: Hagiye kugurishwa inzu iri i Jabana ifite agaciro kangana na 51,121,000 Frw

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/10/2020 8:54
0

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Umwanditsi Mukuru cyo kugurisha ingwate Ref.No: 020-055179 cyo ku wa 01/09/2020, kugira ngo hishyurwe umwenda wa Banki;



Hashingiwe ku mabwiriza y’Umwanditsi Mukuru N° 001/2020/ORG yo ku wa 12/05/2020 agenga ibyerekeye gucunga, gukodesha, kugurisha mu cyamunara no kwegukana ingwate; 

Ushinzwe kugurisha ingwate aramenyesha abantu bose ko ku wa Gatatu, tariki 07/10/2020  i saa munani z’amanywa (14h00’) azagurisha mu cyamunara inzu iri mu kibanza gifite UPI: 1/02/05/03/4082, ubuso bungana na 343 M2, agaciro kangana na 51,121,000 Frw giherereye mu Mudugudu wa  TETERO, Akagari ka KABUYE, Umurenge wa JABANA, Akarere ka GASABO, Umujyi wa KIGALI;

 Gupiganwa mu buryo bw’ikoranabuhanga bizatangira tariki ya 01/10/2020 saa tatu (09h00’), birangire tariki ya 07/10/2020 saa mbiri  (08h00’).  Abifuza gusura iyo nzu ni uguhera taliki ya 01/10/2020 kugeza tariki 06/10/2020 mu masaha y’akazi, ingwate y’ipiganwa ikaba ingana na 2,556,050 Frw yishyurwa kuri Konti N° 00040-06965754-29 ifunguye muri Banki ya Kigali yanditse kuri MINIJUST-AUCTION FUNDS ya Minisiteri y’ubutabera;

-Abakeneye ibindi bisobanuro babariza kuri telefoni igendanwa: 0788 43 72 21.

-Ifoto n’igenagaciro byawo biboneka hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga ryo kurangiza inyandikompesha www.cyamunara.gov.rw

Bikorewe i Kigali, ku wa 30/09/2020

Ushinzwe kugurisha Ingwate, MUNYANTARAMA Sadiki ni we washyize umukono kuri iri tangazo


Itangazo rya cyamunara







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND