RFL
Kigali

Umuhanzikazi Tonny Unique yibarutse imfura ye y’umukobwa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/10/2020 10:45
0


Umuhanzikazi Tonny Unique ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko yibarutse imfura ye y’umukobwa, mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 30 Nzeri 2020, ahagana saa tatu.



Tonny yabwiye INYARWANDA, ko umwana we w’umukobwa yamwise amazina atatu arimo ‘Amanda’, avuga ko ari ibyishimo bikomeye kuri we. Ati “Ndishimye cyane.” 

Uyu mwana w’umukobwa yavukiye mu bitaro bya Chrinique Bien-être ahazwi nko kwa Claude mu Mujyi wa Kigali. Tonny ati “Ikaze mu Isi y’urukundo, mwamikazi wanjye.”

Uyu muhanzikazi yashimye Imana ya Abraham yamweretse ko iri kumwe namwe. Ati “Habwa ikuzo Mana ya Abraham, ku bw’imirimo myiza wakoze. Wanyeretse kera y’uko unkunda, none uyu munsi urabinyeretse.”

Tonny Unique yabyaranye n’umukunzi we King Philbert Philbert bashobora kongera gusubirana ‘Imana ibyemeye’.

Uyu muhanzikazi aherutse kubwira INYARWANDA, ko n'ubwo kuva muri Mata 2020, ibye na King Philbert byajemo agatotsi ariko hari icyizere cy’uko bashobora gusubirana, ashingiye kuri gahunda y’Imana. Ati “Ntawamenya twanasubirana. Gusa ni we se w’umwana. Ntakidashoboka hamwe na gahunda y’Imana.”

Mu ijoro ryo ku wa 17 Mutarama 2020 ni bwo Philbert King utuye mu Budage yambitse impeta y’urukundo umuhanzikazi Tonny Unique nyuma y’uko biyeretse imiryango.

Tonny Unique ari mu byishimo bikomeye nyuma y'uko yibarutse imfura ye y'umukobwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND