RFL
Kigali

Deo Kanda na Vital Ourega bakiniye TP Mazembe ku muryango winjira muri Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/09/2020 17:44
0


Ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bubifashijwemo n'umutoza mukuru wayo Guy Bukasa, biravugwa ko bwamaze kugera ku musozo w'ibiganiro bwagiranaga n'abakinnyi babiri bakiniye TP Mazembe, Deo Kanda na Jean Vital Ourega, iyi kipe ikaba yatangiye gukusanya amafaranga yo kubishyura ngo batangire kuyikinira.



Nyuma y'uko Rayon Sports ibonye ubuyobozi bushya bw'inzibacyuho buyobowe na Murenzi Abdallah, yijeje abafana n'abakunzi bayo kuyigurira abakinnyi bakomeye bazahatanira ibikombe, aho abifuzwa ari batanu.

Amakuru InyaRwanda.com yamenye ni uko mu bakinnyi umutoza Guy Bukasa yifuje ko bazamufasha mu rugamba rwo guhatanira ibikombe mu mwaka utaha w'imikino, barimo rutahizamu w'ikipe y'igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Deogratius Kanda Mukoko na n'umunya-Cote d'Ivoire Jean Vital Ourega ukinira TP Mazembe.

Biravugwa kandi ko iyi kipe ikomeje ibiganiro na Dieu Kambale Musafiri ukina hagati mu kibuga muri AS Nyuki de Butembo, kandi ngo ibiganiro biri kugenda neza ku buryo mu minsi ya vuba ashobora gushyira umukono ku masezerano muri iyi kipe ikundwa na benshi mu Rwanda.

Hashize Ukwezi kurenga umutoza Guy Bukasa yifuza aba bakinnyi ndetse anagirana nabo ibiganiro by'ibanze ariko ubuyobozi bw'ikipe bwariho bukabigendamo biguru ntege, nyuma y'uko haje Komite Nyobozi y'inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah, ikaba ikomeje gushyiramo imbaraga ngo isinyishe buri mukinnyi umutoza Guy Bukasa yifuje.

Deo Kanda w'imyaka 31 y'amavuko aba yarasoje gusinyira Rayon Sports bigendanye n'ibiganiro yagiranye n'umutoza Guy Bukasa , gusa imbogamizi zabaye n'uko yifuzaga kugurwa amafaranga menshi  n'umushahara uhanitse. Gusa ariko kuri ubu ni uko impande zombi zamaze kumvikana, igitegerejwe ni ugushyira umukono ku masezerano.

Mu 2009, Deo Kanda nibwo yageze muri Tout Puissant Mazembe ayikinira imyaka ine kugeza muri 2013, atwarana nayo ibikombe bitandukanye, ahita yerekeza muri Raja Casablanca yo mu gihugu cya Morocco, ahava yerekeza muri AS Vita Club nayo ayikinira umwaka umwe, ahita agaruka muri TP Mazembe, ahava 2019 yerekeza muri Simba yo muri Tanzania.

Jean Vital Ourega w'imyaka 24 y'amavuko, witezweho kuba umusimbura wa Kukule Fabrice Mugheni werekeje muri Kenya, yazamukiye mu ikipe y'iwabo muri Cote d'Ivoire yitwa Africa Sports d'Abidjan. Vital Ourega yakiniye  Karela United yo mu gihugu cya Ghana ayivamo yerekeza muri Buildcon FC yo muri Zambia, Muri Nyakanga 2019 asinyira ikipe ya TP Mazembe. 

Biravugwa ko Deo Kanda yamaze kumvikana n'ikipe ya Rayon Sports

Jean Vital Ourega yitezweho kuba umusimbura wa Mugheni Kakule Fabrice wagiye muri Kenya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND