RFL
Kigali

Twishimire urwego umuziki umaze kugeraho! Abahanzi 12 bakoze indirimbo zikakirwa neza cyane mu myaka 3 ishize

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:1/10/2020 7:02
3


Umuziki ni kimwe mu bintu bikundwa n’abantu benshi ku isi, uhindura ibitekerezo bya muntu akaba nk’umeze amababa kubera ibyishimo. Hari abahanzi bakora indirimbo zigakundwa na benshi kubera uburyohe bwazo, imibyinire n’injyana hatitawe ku butumwa yigisha rubanda.



Muri iyi nkuru turagaruka ku bahanzi bigaragaje cyane mu gukora indirimbo zigakundwa na benshi mu myaka itatu ishize kugeza mu 2020. Muri ibi bihe icyorezo cya Coronavirus kimaze hafi amezi 6 kigeze ku butaka bw’u Rwanda, byinshi mu bikorwa byasubiye inyuma;

Gusa hari abahanzi bungukiye muri ibi bihe abantu bari muri gahunda ya Guma mu rugo babahereza ibihangano, byakirwa neza kurushaho kuko abantu bari bafite umwanya uhagije wo kureba ku mbuga nkoranyambaga, gusoma ibinyamakuru mu rwego rwo kureba umuziki wagiye hanze ku mbuga zitandukanye zinyuzwaho muzika.

Abahanzi benshi cyane barakoze ariko ntabwo twabatondeka bose muri iyi nkuru, reka tugaruke ku bahanzi 12 bakoze indirimbo zikakirwa neza mu bakunzi ba muzika.

1.Meddy

Drunk Meddy Detained At Remera Police Station – Taarifa Rwanda

Ngabo Medard Lobert wihaye akabyiniriro ka Meddy nk’umunyamuziki, ari mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda no hanze yaho, indirimbo yitwa “Slowly” ni yo ndirimbo iyoboye izindi mu ndirimbo z’Abanyarwanda yarebwe n’abantu benshi cyane. Mu myaka 3 ishize isohotse, imaze kurebwa n’abantu 36,874,445 ku rubuga rwa Youtube. 

Mu mpera za 2019 Meddy yashyize hanze indirimbo yise “Closer” yakoranye n’abahanzi batandukanye. Imaze kurebwa n’abantu bagera hafi kuri Miliyoni ebyiri kuri Youtube. Muri Kanama uyu mwaka yasohoye iyitwa "We Don’t Care" yakorane n’ibyamamare mu gihugu cya Tanzania barimo; Rj The Dj na Rayvanny, ikaba imaze kurebwa n'abasaga 1,800,853 kuri Youtube.

2. The Ben

The Ben agiye gutaramira i Dubai hamwe n'ibindi byamamare muri Afurika - Kigali Today

The Ben nawe afite abafana benshi mu gihugu no hanze yacyo, yakoze indirimbo nyinshi zakiriwe neza ku ruhando rwa muzika, zirebwa na benshi mu myaka itatu ishize. Izo ndirimbo twavugamo nka; “Thank You” yakoranye na Tom Close yarebwe n’abantu bagera kuri 3,585,533. Mu mwaka wa 2018 The Ben yakoze indirimbo ”Fine Girl” irebwa na 1,532,584.

Mu mwaka wa 2019 yasohoye “Naremeye” irebwa n’abantu 2,078,793, asohora iyitwa “Ndaje” irebwa na 2,148,630, iyitwa “Vazi” abayirebeye kuri Youtube bagera kuri 3,026,137. Mu mpera z’umwaka wa 2019, yakoze iyitwa “Can’t Get Enough” yakoranye n’umuhanzi ukunzwe cyane muri Kenya, Otile Brown. Iyi ndirimbo kugeza magingo aya imaze kurebwa n'abantu 2,379,011.

3. Bruce Melody

Bruce Melody yatangije itsinda rigiye kujya rifasha abahanzi bakizamuka muri muzika | IBYAMAMARE.com

Bruce Melody, yagaragaje imbara nyinshi mu gukora cyane umuziki we, yakoze indirimbo 3 uyu mwaka, zakoze ku mitima ya benshi n’izindi yakoranye n’abandi bahanzi zikakirwa neza. Mu ndirimbo yakoze mu mwera z’umwaka ushize harimo indirimbo 2 zakunzwe cyane zikarebwa n’abatari bake harimo iyitwa “Ikinya” iyi yarakunzwe ahantu hose wasangaga iri gucurangwa, abantu nibura 1,400,082 bayirebeye ku rukuta rwa Youtube, “Katerina”, yasohoye mu mpera z’umwaka ushize ubu imaze kurebwa na 4,891,08, iyitwa “Saa Moya” ikunzwe cyane nyuma y’amezi hafi 3 iri hanze, abasaga 1,607,557 nibo bamaze kuyireba ku rukuta rwa YouTube.

4. Andy Bumuntu

Andy Bumuntu yasohoye indirimbo 'Tadja' y'am - Inyarwanda.com

Andy Bumuntu, ni umuhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda mu ijwi ryiza rikundwa n’abatari bake. Akora indirimbo z’urukundo zuje imitoma iryoheye amatwi. Yagiye akora indirimbo nyinshi zikakirwa neza na benshi. Mu ndirimbo ze zikunzwe cyane, twavugamo; “On Fire” yasohotse mu mpera z’umwaka wa 2019 ubu ikaba imaze kurebwa n’abasaga 4,573,030, uyu mwaka yasohoye iyitwa “Valentine” imaze kurebwa b’abantu 1,288,874. Ntitwakwirengagiza ko mu mwaka wa 2017 yasohoye indirimbo yise “Mine” imaze kurebwa n'abantu bagera kuri 1,120,145 kuri Youtube.

5. Davis D

Davis D - Micro Lyrics | AfrikaLyrics

Uyu muhanzi, uri mu bakundwa na benshi, mu mpera z’umwaka ushize yakoze indirimbo yakoze ku mitima ya benshi, ”Dede”. Ni indirimbo ye yarebwe cyane dore ko kugeza uyu munsi imaze kurebwa n’abanttu basaga Miliyioni 2, hagati y’ukwezi  k’Ukwakira 2019, ni bwo yasohoye iyi ndirimbo, ubu imaze kurebwa n’abantu bagera kuri 2,434,906 kuri YouTube.

6. Clarisse Karasira

Clarisse Karasira Music,indirimbo,songs,Mp3 - eachamps.rw

Uyu muhanzikazi, mu ndirimbo ze hafi ya zose aba yigisha ubumwe n'urukundo mu bantu no gukunda igihugu muri rusange. Yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe n’abatari bake. Mu ntangiriro za 2019, yakoze indirimbo zarebwe n’abantu basaga Miliyoni harimo nka; “Ntizagushuke” imaze kurebwa n'abantu 2,018,741. Nyuma gato yasohoye iyitwa “Twapfaga Iki” imaze kurebwa n'abagera kuri 1,232,556. Mu mwaka wa 2018, yasohoyemo indirimbo ikundwa n’abatari bake yitwa “Gira Neza”, iyi nayo yarebwe n’abantu 1,445,691 kugeza uyu munsi.

7. Niyo Bosco


Niyo Kwizera Bosco, (Niyo Bosco) umunyempano itangaje ufite ubumuga bwo kutabona, muri uyu mwaka yakoze indirimbo zakoze ku mitima ya benshi, aho mu ntangiriro zawo yashyize hanze indirimbo "Ubigenza ute?" imaze kurebwa n'abantu basaga 1,543,373. Igitangaje ni uko uyu muhanzi aririmba anacuranga gitari kandi afite ubumuga bwo kutabona, ibintu bitangaza benshi.

8. Mico The Best

Mico The Best yasohoye indirimbo nshya yamagana um - Inyarwanda.com

Uyu muhanzi, mu mwaka wa 2019 yakoranye imbaraga nyinshi cyane, mu mwaka wa 2020 abantu bari batangiye kwibaza ibyo ahugiyemo, maze mu mpera za Kamena asohora indirimbo imwe yise “Igare” iri mu zikunzwe cyane mu Rwanda. Abantu basaga 1,321,171 ni bo bamaze kuyireba kuri Youtube. Ni amateka kuri we kuzuza abasaga Miliyoni barebye igihangano cye kuri Youtube.

9. King James

King James on his latest video 'Igitekerezo' | The New Times | Rwanda

King James akora indirimbo zuje imitoma ndetse hari n'abakunda kumwita umwami w'imitoma. Akunze kuririmba agira inama abakundana, n’abagira amarangamutima y’urukundo, iyo bumvise indirimbo ze, bahita bakira vuba. Umwaka ushize yarakoze cyane, uyu mwaka nawo abantu bakiriye neza indirimbo ye yise “Poupette”, abantu bagera kuri 1,202,640 bamaze kuyireba kuri Youtube.

10. Safi Madiba

Safi Madiba yambuwe uburenganzira bwose ku ndirimbo zose yakoze akimara gutandukana na Urban Boyz n'ibinyamakuru byabujijwe kongera kuzikoresha. | IBYAMAMARE.com

Yakoranye imbaraga nyinshi cyane kuva yatandukana n’itsinda yamenyekaniyemo, Urban Boyz (Safi Madiba, Nizzo Kaboss, Humble Jizzo). Yakoze indirimbo nyinshi ariko uyu mwaka wa 2020 yakoze iyo yise “I Love You”, imaze kureba n’abantu 1,221,739 kuri Youtube. Ni indirimbo irimo amagambo meza y’urukundo aryoheye amatwi.

11. Shaffy

Umuhanzi Shaffy yikuye muri label ya The Ben - hose.rw

Umuhanzi Shaffy ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yakoze indirimbo yitwa “Akabanga” yasohotse mu ntangiriro z’umwaka wa 2019, iyi ndirimbo yayikoze akiri muri Label ya The Ben yitwa Rockhil, iyi ndirimbo yakunzwe na benshi aho kugeza ubu imaze kurebwa n’abantu bagera kuri 1,038,730.

12. Kevin Kade

Amashusho y'indirimbo NO_DISORDER ya RaidBo Emmy One wigishije Kevin Kade yageze hanze. – Ibazenawe.com

Uyu ni umuhanzi uri gukorana imbaraga ufatwa nk’ukizamuka abenshi babonamo ejo heza hashimishije muri muzika. Uyu mwaka yakoze indirimbo yahuriyemo n’abandi bahanzi yise “Like You”. Yasohotse mu ntangiriro z’uyu mwaka. Nk’umuhanzi ukizamuka yashimirwa mu gukorana imbaraga no kuzuza abasaga Miliyoni, aho afite ubu abantu 1,017,055 barebye indirimbo ye kuri Youtube.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugisha philip3 years ago
    Meddy we amaze kugera kure Hari nindi ye iri gukundwa cyane mwibagiwe yitwa dusuma Ari kumwe na otili brown imaze kurebwa nabarenga 10,000,000 nibyiza cyane kbs bakomerezaho umuziki wacu uterimbere
  • Ibyo Wadushirije Turabimye Ariko Wavuze Cane Ku Bahanzi Baririmba Indirimbo Cane Cane Iz'urukondo,aba Gospel Kuki? 3 years ago
    kan melance
  • Shema3 years ago
    Byari byiza ariko mwibagiwe social Mula nawe afite Indirimbo zarebwe cyane





Inyarwanda BACKGROUND