RFL
Kigali

Zuchu ufashwa na Diamond Platnumz yagize icyo avuga ku cyaha bamushinja cyo kwiba indirimbo ya Tanasha Donna

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:30/09/2020 11:19
1


Umuhanzikazi Zuchu ufashwa mu muziki na Diamond Platnumz yagize icyo avuga ku cyaha bamushinja cyo kwiba amwe mu magambo yakoresheje mu ndirimbo ye nshya yise Cheche, aho yavuze ko nta kuri kurimo ndetse ko ari we ku giti cye wayiyandikiye.



Zuchu ubarizwa mu nzu itunganya umuziki y’umuhanzi Diamond Platnumz (WCB Wasafi) yagize icyo avuga ku cyaha yashijwaga cyo gukoresha amagambo atari aye mu ndirimbo ye nshya aherutse gusohora yise 'Cheche' yafatanyije n’umuhanzi Diamond Platnumz.

Mu kiganiro uyu muhanzikazi aherutse kugirana na kimwe mu gitangazamakuru cyo mu gihugu cya Tanzaniya, yavuze ko byamutunguye cyane kumva bamushinja kuba yaribye amagambo (Lyrics) yo mu ndirimbo ya Tanasha Donna wahoze ari umugore wa Diamond Platnumz.

Zuchu yakomeje avuga ko ari we ku giti cye wiyandikiye buri jambo rigize iyi ndirimbo Cheche. Uyu muhanzikazi akomeza avuga ko yumvise indirimbo ya Tanasha ‘Ride’ yafatanyije n’umuraperi w’umunyakenya Khaligraph bamushinja kwiba amagambo yayo, ndetse ko yasanze nta huriro riri hagati yiye yise Cheche.

Yakomeje avuga ko mbere yo kwandika iyi ndirimbo yabanje guhabwa Beats zitandukanye na producer we kugira ngo atekereze amagambo aribukoreshe mu ndirimbo. Nyuma ngo nibwo yaje gutekereza ko yakoresha umurongo w’icyesipanyolo ‘Yo te quiero’ bishatse kuvuga ngo ‘Ndagukunda’ kuko yumvaga bijyanye n’injyana.

Zuchu


Zuchu avuga ko atigeze yiba indirimbo ya Tanasha

Mu magambo ye yagize ati:”Cheche ntago ari icyintu nigeze niba umuntu uwo ariwe wese. Ninge wayiyandikiye kuva ku ntangiriro Ndarahiye! Ntabwo nzi Manager wa Tanasha, ntago ndamubona. Gusa byose mbirekeye Imana”.

Zuchu yatangaje ko ubwa mbere yumva aya makuru yari ahuze cyane nta mwanya yari afite ndetse ko yarambiwe kumva buri munsi abantu bamushinja kwiba iyi ndirimbo ye yise Cheche.

 

Src: Kenyan Report

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sioni3 years ago
    Ari mu kuri zuchu I love you so much





Inyarwanda BACKGROUND