RFL
Kigali

Manchester City nyuma yo kunyagirwa ibitego 5 yahise igura myugariro

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:30/09/2020 9:35
0

Manchester City yasinyishije umukinnyi Roben Dias imukuye mu ikipe ya Benfica yo muri Portugal atanzweho miliyoni 65 z'amapawundi.



Hari haciye iminsi Manchester City iri mu biganiro na Benfica ariko byagendaga gacye, Manchester City isa nk'aho yifashe, gusa nyuma y'aho iyi kipe inyagiriwe na Leicester City ibitego 5 kuri 2 iyi kipe y'abanyamujyi b'i Manchester yariraye ku ibaba isubukura ibiganiro.

Ruben Dias ufite imyaka 23, nyuma yo gusinya amasezerano y'imyaka 6, yatangaje ko afite icyizere cyo kuzitwara neza mu ikipe ya Manchester City. Yagize ati "Nizeye kuzakora cyane kandi nkagira ibihe byiza mu ikipe nshya, nzitanga muri buri mukino kugira ngo twegukane ibikombe. Ni iby'agaciro kandi kuza mu ikipe ifite abakinnyi benshi bafite impano kuko imikinire yabo uhita wisangamo.


Ruben Dias yari amaze imyaka 5 muri Benfica

Ruben Dias yinjiye muri Manchester City aguzwe Miliyoni 65 za Amapawundi abisikana na Nicolas Otamendi na we werekeje muri Benfica atanzweho asaga miliyoni 13.6 z'Amapawundi. Ruben Dias abaye umukinnyi wa  gatatu uguzwe na Manchester City muri uyu mwaka aho asanze Nathan Ake ndetse na Ferran Torres.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND