Emir wa Kuwait, Sheikh Sabah wari umaze kugira imyaka 91 yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri. Uyu ‘mwami’ yari amaze iminsi avurirwa muri Amerika. Uyu mukambwe yari amenyereweho kuba umuhuza mu biganiro by’amahoro mu Muryango w’Ibihugu by’Abarabu biherereye mu kigobe y’Abaperesi.
Sheikh
Sabah al-Ahmad al-Jaber al-Sabah yavutse mu mwaka wa 1929. Uyu nyakwigendera
yagiye agaragara mu myanya ikomeye y’igihugu cye dore ko mbere yo kwimwikwa nka
Emir wa Kuwait yanayibereye minisiteri w’ububanyi n’amahanga mu gihe cy’imyaka
40.
Mu
kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru Al Jazeera, umunyamakuru ukorera muri
Kuwait witwa Michelle Fe Santiago yatangaje ko iki gihugu kibuze umuntu wari ingenzi
cyane muri politiki y’ubukungu n’umutekano wacyo. Yongeyeho ko atari Kuwait
gusa yagakwiye kujya mu cyunamo kuko n’ Umuryango w’Ibihugu by’Abarabu byo mu
Kigobe ubuze inkingi ikomeye dore ko ari we wari umuhuza mu biganiro byahuzaga
abanyamuryango.
Muri
Kamena 2017, Saudi Arabia na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zafatiye ibihano Qatar
biyishinja gute inkunga imitwe y’iterabwoba ikorera mu karere kimwe no gukorana
bya hafi n’umwanzi wabyo, Iran. Muri ibi bihano harimo ko Qatar itari yemerewe
ubuhahirane n’ibi bihugu byavuzwe ruguru ndetse no gukoresha ubutaka, ikirere
cyangwa amazi y’ibi bihugu.
Twakwibutsanya
ko mu biganiro byari agamije guhosha uyu mwuka mubi hagati ya Qatar na Saudi Arabia
na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu; Emir wa Kuwait, Sheikh Sabah ni we wari
umuhuza.
Nyuma
yo kubika Sheikh Sabah al-Ahmad al-Jaber al-Sabah, inama ya guverinoma yahise
itorera igikomangoma Sheikh Nawaf al-Ahmad al-Sabah w’imyaka 83, kusa ikivi cya
nyakwigendera.
TANGA IGITECYEREZO