RFL
Kigali

Peace Jolis yasohoye indirimbo ‘Icyo’ ibanjirije umushinga ukomeye-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/09/2020 16:06
0


Umuhanzi Peace Jolis yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Icyo”, yabanjirije umushinga ukomeye w’indirimbo esheshatu agiye kubira kuri ‘Ep’ ishaka gusohora mu minsi iri imbere.



Indirimbo ‘Icyo’ yubakiye ku nkuru y’umusore ukoresha ibya mirenge mu gutereta umukobwa, nyamara we yikundira ubuzima bwohereje n’ibintu bitari iby’igiciro kinini nk’uko Peace abivuga. 

‘Icyo’ ibaye indirimbo ya kabiri uyu muhanzi asohoye mu gihe kitageze ku kwezi kumwe, bigaragaza intera ashaka gushyiraho urugendo rw’umuziki we ashyigikiwe na Producer Davydenko umuzi neza muri studio kurusha abandi.

Ni indirimbo kandi isanze uyu muhanzi yaramaze kugirana amasezerano n’urubuga rucururizwaho umuziki rwa Madundo rwo kuri Kenya, aho ashyiraho indirimbo ze akishyurwa nk’uko Youtube ibigenza.

Ni urubuga rutaragira izina rikomeye mu Rwanda, ariko abarukoresha bavuga ko rwishyura amafaranga menshi kurusha urubuga Youtube, ubu rwamaze kuba kimenyabose ku Isi.

Hari n’amakuru avuga ko uru rubuga rufite umuntu uruhagarariye mu Rwanda, ndetse ko bifuza kuhafungura ishami rikomeye, rigizwe n’abakozi barimo abashinzwe amasoko n’abandi.

Uru rubuga rukorera mu bihugu hafi ya byose bya Afurika. Peace Jolis yabwiye INYARWANDA, ko nyuma y’iyi ndirimbo agiye gushyira imbaraga mu gutunganya ‘Ep’ y’indirimbo esheshatu, ashaka gusohorera icyarimwe.

Yavuze ko agifite akazi kenshi kuri iyi ‘Ep’ ye, ariko ko yiyemeje kuyikora, kugira ngo izakomeze urugendo rwe rw’umuziki amaze igihe. Ati “Ndi gutegura EP izaba igizwe n'indirimbo 6…Haracyaburamo akazi kenshi ariko ibintu bigiye kujya mu buryo neza,”

Hari aho Peace Jolis aririmba agira ati “Najyaga numva bizansaba umufuka uremereye ngo ukunde unkunde. Nirirwaga nshakisha aho ngusohokana hahenze ngo nkunde nkwemeze. Sinari nziko ibyo nkukorera nk’utuntu duto aribyo wikundira ukanabinkundira,”


Peace Jolis yasohoye amashusho y'indirimbo yise 'icyo' ivuga ku mukobwa woroshya ubuzima

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "ICYO" Y'UMUHANZI PEACE JOLIS

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND