RFL
Kigali

Rafiki yatangiye gusubiramo zimwe mu ndirimbo ze ahereye kuri "Igikobwa" yamugejeje muri Jamaica-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/09/2020 8:51
0

Umuhanzi Rafiki Mazimpaka uzwi kandi nka Rafiki Coga Style, yasohoye amashusho y’indirimbo ye ‘Igikobwa Remix’ yasubiyemo mu rwego rwo guha agaciro abayikunze no kuzirikana uruhare yagize mu iterambere rye ry’umuziki.



Indirimbo ‘Igikobwa’ ya Rafiki imaze imyaka 11 isohotse mu buryo bw’amajwi n’amashusho. Ni imwe mu ndirimbo zamuhaye ikuzo mu muziki w’u Rwanda, abato n’abakuze barayibyina ahanini bitewe n’umurishyo wayo. 

Ni imwe mu ndirimbo zatumye kandi Rafiki ashimangira ko ari we mwami w’injyana yahimbye ‘Coga Style’. Nawe avuga ko iyi ndirimbo yatumye ajya gutaramira mu birwa bya Caraibe mu iserukiramuco, ahacana umucyo.

Rafiki yabwiye INYARWANDA, ko iyi ndirimbo iri ku rutonde rw’indirimbo eshatu zatumye yurira indege, binatuma ayiha icyubahiro gikomeye mu ndirimbo afite zakomeje izina rye kugeza uyu munsi.

Uyu muhanzi wakunzwe mu myaka 20 ishize, avuga ko indirimbo ‘Tukabyine’ yakoranye na Miss Jojo, ‘Top Shata’ imaze imyaka 12 isohotse ndetse na ‘Igikobwa’ zamuhesheje kujya kuririmba mu iserukiramuco ryabereye muri Jamaica mu 2008.

Icyo gihe uyu muhanzi yaririmbye muri iri serukiramuco ari kumwe n’umunya-Uganda Jose Chameleone, Morgan Heritage, Young Joc, abo muri Caraibe, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi.

Rafiki avuga ko icyo gihe ari nabwo bwa mbere yari ahuye na Jose Chameleone, bemeranya gukorana indirimbo n'ubwo itigeze ikorerwa amashusho bitewe n'uko hari ibyo batumvikanyeho.

Ati “Urumva ni indirimbo yabafashije kubaka izina ryanjye ku rwego mpuzamahanga, ikindi akaba ari indirimbo yakunzwe n’abantu benshi.”

Rafiki avuga ko mu biganiro bitandukanye yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Jamaica, yabazwaga ku mavu n’amavuko y’iyi ndirimbo yise ‘Igikobwa’ kugeza ayisohoye. Ati “Urumva ko yanyubakiye izina cyane.”

Uyu muhanzi avuga ko amaze iminsi yakira ibitekerezo bya benshi bamusaba ko zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe mu bihe byashize, yazisubiramo mu buryo buvuguruye abantu bakongera gucinya akadiho.

Avuga ko ibitekerezo by’aba byanashyigikiwe na Producer Pastor P, wamusabye ko basubiramo indirimbo ze bahereye kuri ‘Igikobwa’ ndetse ngo yayimukoreye ku buntu-Ibintu amushimira.

Rafiki avuga ko anitegura gusubiramo indirimbo ‘Icyaro’ bitewe n’ubusabe bw’abantu, ndetse ngo hari n’abantu bemeye kuzamufasha kugira ngo izi ndirimbo azazivugurure mu buryo bunogeye buri wese.

Rafiki ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bafite amateka yihariye. Umwibuke nko mu ndirimbo zirimo ‘Bagambe’, ‘Gikomando’, ‘Igipende’, ‘Ica mbere’ n’izindi yaririmbye ivumbi rigatumuka.

Uyu muhanzi afite Album zirimo ‘Ica mbere’ yo mu 2008, ndetse yakoranye n’abahanzi bakomeye barimo Jose Chameleone, Producer Washington wigeze kwiharira isoko ry’umuziki mu Rwanda, Professor Jay winjiye muri Politiki muri iki gihe, Miss Jojo, Miss Channel n’abandi.

Rafiki yatangiye gusubiramo zimwe mu ndirimbo ze ahereye kuri 'Igikobwa' yamugejeje muri Jamaica

Rafiki yavuze ko hari abantu bemeye kumufasha ngo asubiremo zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IGIKOBWA REMIX' Y'UMUHANZI RAFIKI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND