RFL
Kigali

Abanya-Musanze bari mu kazi! Mishou yasohoye indirimbo ‘Who Am I’ akora ku mitima ya benshi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/09/2020 6:44
0


Umuhanzi akaba na Producer Mishou yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Who Am I”, yazamuye amarangamutima ya benshi bavuze ko abahanzi bo mu karere ka Musanze, muri uyu mwaka batangiye kugaragaza ibikorwa.



Umuhanzi Ganza Michel [Mishou] mu muziki asanzwe afite indirimbo zirimo ‘Kare’, ‘Bucye’ ndetse na ‘Ndi kumwe nawe. Ni umwe mu bahanzi bize ku ishuri rya muzika rya Nyundo, ndetse yahatanye mu marushanwa y’umuziki arimo Hanga Higa.

Mishou yibanda ku gukora indirimbo ziganjemo ikinimba n’injyana ya Pop Music. Ni we watunganyije indirimbo One Voice bakoranye na Hope Irakoze. Yanakoze indirimbo ‘Njye nawe’ y’umuraperi P Fla n’izindi.

Yize umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo aho yarangije ari uwa kabiri, kuri ubi ni Vice-Prezida w’Ihuriro ry’abahanzi mu karere ka Musanze.

Mishou kandi ni we wakoze umuziki wumvikana mu rwenya rwa filime ‘Ngayo Ng’uko’ Niyitegeka Gratien ari gusohora muri iki gihe.

Iyi ndirimbo ‘Who Am I’ yasohoye, ivuga uburyo umukobwa agukunda bikakurenga, rimwe bikagutera ubwoba ukibaza uti ‘ndi inde ku buryo unkunda bigeze aha’.

Nyuma yo gusohora amashusho y’iyi ndirimbo benshi banditse kuri shene ye ya Youtube, bamubwira ko bari bakumbuye ijwi rye, abandi bamwifuriza gukomeza gutera imbere mu rugendo rw’umuziki.

Niyitegeka Gratien [Seburikoko] wamuhaye ikiraka cyo gukora indirimbo yumvikana muri filime ye, ati “Tera imbere Mishou! Komereza aho biraryoshye! ‘Live’ yayo yaba ari icyago!”

Uwitwa Platformer ati "Iyi ndirimbo ni nziza no mu misokoro.” Ukoresha izina rya Nshimiyimana Jean de Dieu ati “Michou uri mu kazi komeza utera imbere. Ababona ko abanya-Musanze bari mu kazi amaboko hejuru.”

Mishou yaherukaga gusohora EP (extended play) yitiriye indirimbo ye ‘Kare’. Indirimbo zirindwi yakoze ziri mu njyana ya Gakondo, Fusion y’ikinimba, Pop, Afro Pop n’izindi njyana. Yaririmbye ku buzima busanzwe bw’abanyarwanda, ubw’urukundo n’izindi ngingo.

‘EP’ iba ikubiyeho indirimbo kuva kuri enye kugera ku munani. Ni mu gihe Album iba igizwe n’indirimbo kuva kuri cumi n’ebyiri kugeza kuri 16. Izi ndirimbo ze zakorewe muri Unoze Music Studio ibarizwa i Musanze.

Umuhanzi Mishou yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya y'urukundo yise "Who Am I"

Mishou asanzwe ari Producer mu karere ka Musanze, aho bamwe bavuze ko abahanzi baho batangiye kwigaragaza

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "WHO AM I" Y'UMUHANZI MISHOU

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND