RFL
Kigali

Ntukihebe ugihumeka! Zidoke wumvikana cyane mu ndirimbo 'Jelusalema' ya Master KG yahishuye ko yari agiye kwiyahura

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:28/09/2020 11:49
0


Hari igihe kigera umuntu runaka akiheba bitewe n’ubuzima abayemo cyangwa ibyo yahuye nabyo. Umugore witwa Nomcebo Zikode yahishuye uburyo yari agiye kwiyambura ubuzima mbere y'uko yumvikana mu ndirimbo “Jelusalema” yamugize icyamamare ku isi.



Uyu mugore wumvikana mu ndirimbo ya Master KG, “Jelusalema”, yari yiteguye kureka umuziki n'ubuzima yubatse n'umuryango we mbere y'uko Master KG amuha umurongo w'ubuzima muri iyi ndirimbo isi yose izi ndetse ikunze cyane.

Two Record Labels Wrestle Over Nomcebo Zikode - ZAlebs

Zikode, ni umubyeyi w'imyaka 34 wubatse ufite abana babiri, amaze imyaka 15 mu bucuruzi bwa muzika nk’umuririmbyi ugwa mu ntege ibyamamare muri Afurika y’Epfo barimo;  Zahara, Nhlanhla Nciza, Deborah Fraser na Lundi Tyamara.

Yamaze imyaka myinshi yifuza ko umwuga we wa muzika wagera ku iherezo mu mwaka ushize mbere y'uko Master KG amusaba kwerekana impano ye mu ndirimbo “Jelusalema” ikunzwe n'abatari bacye ku Isi ku rwego rutangaje. Mu mezi 9 gusa iyi ndirimbo imaze ku rubuga rwa Youtube, imaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 159. Imaze gutangwaho ibitekerezo birenga ibihumbi 66.

Ibyamamare ku isi birimo umukinnyi w’umupira w'amaguru Cristiano Ronaldo ni umwe mu bakunze iyi ndirimbo, ayishyira ku rukuta rwe rwa Instagram, yewe n’abakuru b’ibihugu bitandukanye barayikunze aho twavugamo nka Perezida Cyril Ramaphosa, wasabye abantu ko babyina iyi ndirimbo ku munsi w’umurage.

Nomcebo Zikode drops New Single with Master KG Xola moya wam – Zimbos  eXpress

Iyo Nomcebo ahishuye inkuru y'ukuntu indirimbo yarokoye ubuzima bwe, ntashobora kubura gusuka amarira. Ati: “Izi ni inzozi zabaye impamo kuko nashakaga ibi mu buzima bwanjye bwose. Ndibuka mbere gato ya Jeruzalema nari narababajwe no kuba ibintu nifuzaga bitambayeho narenzagaho nkasenga cyane. Umuziki ni nk'umuhamagaro, ku buryo numvaga hari ikintu cyaka imbere muri njye kandi nari nkeneye ko cyajya hanze.”

Yungamo Ati: “Nari hantu nari narumiwe muri iyi mikorere yanjye yari yarasinziriye ariko ikintu cyambayeho. Narihebye cyane ku buryo numvaga ndi hafi yo kwiyahura”. Mu nkuru ya Timeslive.co, Nomcebo yemeza ko igisubizo cya nyuma cyabaye amagambo meza yaririmbye muri Jerusalema. 

Agira ati: “Umwigisha Master KG yakinnye beat inshuro eshatu cyangwa enye ndayumva neza maze amagambo yaje mu mutwe wanjye ni 'Jerusalema, ikhaya lami' bisobanuye mu Kinyarwanda ngo [Yerusalemu ni iwanjye]. Icyo gihe numvaga intego yanjye itari kuri iyi si kandi Imana ikeneye kunjyana i Yerusalemu, aho nshobora kubona amahoro n'ibyishimo, nk'abandi".

Watch! Local Hit Song Jerusalema Makes Waves In France - Youth Village

Nomcebo na Mater KG

Nyuma y’iyi ndirimbo, Nomcebo, ubu ijwi rye ryageze kure ku isi. Nomcebo na Master KG bashyizweho na Minisitiri wa siporo, ubuhanzi n’umuco, Nathi Mthethwa kuba aba Ambasaderi b'ubuhanzi n’umuco ku isi. Ati: “Uyu mugore yitegura kumurika Album izamwinjiriza yatewe inkunga, nuko Covid-19 yabizambije imyidagaduro ikaba igifunze." 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND