RFL
Kigali

Akebo kajya iwa mugarura! Ibigugu byatunguwe, Suarez yatangiye neza muri Atletico Madrid mu byaranze iyi Weekend i Burayi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/09/2020 10:53
1


Mu mpera z’icyumweru twasoje i Burayi bakinaga imikino ya shampiyona, yagaragayemo gutungurana by'umwihariko ku makipe akomeye yari azwiho gutsinda ibitego byinshi, kuri iyi nshuro ni yo yinjijwe byinshi, mu gihe mu mukino wa mbere Suarez yakiniye Atletico Madrid yagezemo mu cyumweru gishize yayitsindiye ibitego 2.



Ku cyumweru tariki 27 Nzeri 2020, mu Budage bakinaga umunsi wa kabiri wa shampiyona yaho izwi nka ‘Bundesliga’ aho hagaragaye gutungurana mu mukino wabereye Prezero Arena ku kibuga cyíkipe a Hoffeneim, yahatsindiye Bayern Munich ibitego 4-1 mu minota 90.

Byari bimenyerewe ko Bayern Munich ari ikipe itsinda ibitego byinshi kuko mu mukino ufungura shampiyona yari yatsinze ibitego 8, ariko kuri iyi nshuro ntabwo byaboroheye kuko izamu ryabo ryinjiyemo ibitego 4, bo binjiza kimwe gusa, batakaza amanota atatu bandagajwe na Hoffeneim.

Iki cyumweru dusoje byari ibicika muri shampiyona y’u Bwongereza izwi nka ‘Premier League’ amwe mu makipe yakinaga umunsi wa gatatu mu gihe andi yakinaga umunsi wa kabiri, amakipe y’ibigugu yatunguwe andi arokoka ku munota wa nyuma.

Ku Cyumweru byari ibirori ku kibuga Etihad cya Manchester City yanyagiwe na Leicester city ibitego 5-2 mu minota 90.

Nubwo Manchester City y’umutoza Pep Guardiola ariyo yatangiye umukino neza ifungura amazamu hakiri kare ku gitego cya Mahrez, ntiyorohewe n’abakinnyi ba Leicester barimo Jamie Vardy, James Maddison na Tielemans kuko bayishoyeho igitero bayitsinda ibitego 5-2.

Ntabwo byari biherutse ko Manchester City itsindirwa ku kibuga cyayo akayabo k’ibitego nk’ibi, kuko yari imaze igihe ariyo itsinda byinshi gusa kuri iyi nshuro yatunguriwe ku kibuga cyayo yandagazwa na Leicester ku kinyuranyo cy’ibitego 5-2.

Ku wa Gatandatu, umunya-Portugal Bruno Fernandez yabaye umucunguzi wa Manchester United, kuko byasabye umusifuzi kongera iminota 10 ku minota 90 isanzwe y’umukino kugira ngo ku munota 100, uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati atsinde Penaliti yahesheje amanota atatu Manchester United ku mukino yatsinze Brighton & Hove Albion 3-2.

Ni amanota atatu yavuye mu menyo ya Rubamba, kuko ikipe ya Brighton & Hove Albionyakinnye neza kandi igora ku buryo bugaragara Manchester United byanasabye umunota 100 kugira ngo iyi kipe y’i Manchester ibone intsinzi.

Kuri uwo munsi kandi ntabwo ibintu byari byiza kuri Frank James Lampard n’abasore be bari ku kibuga cya West Bromwich Albion, kuko byasabye umwongereza w’umunya-Nigeria Tammy Abraham umunota wa 90 kugira ngo Chelsea ibone inota rimwe.

Wari umukino West Bromwich Albion, yari ifite mu biganza kuko byageze ku munota wa 89 ifite ibitego 3-2 bya Chelsea, ariko akagozi gacika ku munota wa nyuma w’umukino ubwo Abraham yarokoraga Chelsea akayitsindira igitego cyo kunganya cyayihesheje inota rimwe.

Muri Espagne La Liga yari yakomeje hakinwa umunsi wa wa gatatu ku makipe amwe, mu gihe andi yakinaga umukino wayo wa mbere.

Luis Suarez wajugunywe na FC Barcelona akerekeza muri Atletico Madrid, yakinnye umukino wa mbere anitwara neza.

Mu mukino Atletico Madrid yanyagiyemo Granada ibitego 6-1, Luis Suarez yatsinzemo ibitego bibiri anatanga umupira wavuyemo igitego. Suarez yinjiye mu kibuga ku munota wa 71 asimbuye Diego Costa, ku munota wa 72 yahise atanga umupira wavuyemo igitego, ku munota wa 85 atsinda igitego cya gatanu, mu gihe mu minota y’inyongera atsinzemo ikindi gitego cyabaye icya gatandatu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Junior3 years ago
    Bayern bayihannye ndishima





Inyarwanda BACKGROUND