RFL
Kigali

Mvukiyehe Juvenal yatorewe kuyobora Kiyovu Sport

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:27/09/2020 13:37
0


Mu matora yarI ategerejwe na benshi mu bakunzi ba Kiyovu Sport, Mvukiyehe Juvenal birangiye ariwe utorewe kuyobora ikipe ya Kiyovu Sport muri manda y'imyaka itatu iri imbere.



Kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Nzeri 2020 ni bwo habaga amatora yo gushaka komite nshya isimbura iyari icyuye igihe, yari iyobowe na Mvuyekure François.

Ni amatora ataragiye avugwaho rumwe kubera impande zigera kuri ebyiri zasaga nk'izihanganye bamwe bashyigikiye ko Juvenal ahabwa ikipe abandi nabo bakavuga ko komite yari iriho yakoze ibyiza byinshi bifuza ko bakongera bagahabwa ikipe.


Mvukiyehe Juvenal ari kumwe na Karekezi Olivier uzatoza iyi kipe yo ku Mumena

Juvenal Mvukiyehe yatowe ku bwiganze bw'amajwi 84 kuri 84 kuko yari umukandida umwe rukumbi wagombaga gutworwa n'abanyamuryango bemewe.

Juvenal Mvukiyehe abaye  umuyobozi wa Kiyovu Sport nyuma y'uko yari akuriye urwego rushinzwe kugura abakinnyi muri iyi kipe yakirira imikino yayo ku Mumena.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND