RFL
Kigali

Kepa ku muryango usohoka muri Chelsea nyuma y’ikosa yakoze ku mukino wa Liverpool

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/09/2020 13:57
0


Umutoza wíkipe ya Chelsea, Frank James Lampard, yamaze gutangaza ko iyi kipe igiye gutiza umunyezamu wayo Kepa arrizabalaga uheruka kwitwara nabi ku mukno batsinzwe na Lverpool 2-0, batumye iyi kipe igura undi munyezamu.



Muri iki cyumweru, nibwo ikipe ya Chelsea yerekanye umunyezamu mushya ukomoka muri Senegal witwa Edourd Mendy, wakiniraga ikipe ya Rennes yo mu Bufaransa, ni nyuma gato y’umukino Chelsea yari imaze gutsindwa na Liverpool 2-0 muri Premier League, ahanini ku makosa y’umunyezamu Kepa.

Mu mukino wa shampiyona yú Bwongereza wakinwe ku Cyumweru, ukarangira Chelsea itsinzwe na Liverpool 2-0, Kepa Arrizabalaga yakoze amakosa akomeye cyane yaciye intege bagenzi be, bituma ikipe itakaza amanota 3, cyane cyane ku gitego yihereye rutahizamu wa Liverpool Sadio mane.

Imyitwarire ya Kepa kuri uyu mukino ntiyashimishije na gato abafana ba Chelsea byúmwihariko umutoza Frank Lampard.

Nyuma y’minsi itatu gusa nibwo Chelsea yahise itangaza ko yasinyishije undi munyezamu witwa Edouard Mendy wakiniraga ikipe ya Rennes yo mu Bufaransa.

Iki cyari ikimenyetso ko Kepa nta mwanya agifite wo kubanza mu kibuga muri Chelsea, dore ko n’ubundi hasanzwe hari willy cabarelo.

Amakuru ava ku bari hafi ya Lampard ni uko Kepa agiye gutizwa mu makipe yo muri Espagne, ayamwifuje kurusha andi ni Valencia na Sevilla, kugira ngo abanze yikosore azagaruke i Stamford Bridge ameze neza.

Ntabwo ari ubwambere Kepa akora amakosa ku ruhande rwe bikagra ingaruka zikomeye ku ikipe, kujko kuva yayigeramo mu 2018 avuye muri Athletic Bilbao aguzwe akayabo, yagaragaje amakosa menshi yatumaga Chelsea itsindwa.

Biravugwa ko umutoza Frank Lampard ari kuganira na Kepa kugira ngo amubwire gahunda yo kumutiza mbere yuko isoko ry’abakinnyi i Burayi rifungwa.

Chelsea yasinyishije umunyezamu Mendy nkúmusimbura wa Kepa

Kepa yagiye akora amakosa yatsindishije Chelsea kenshi

Kepa yakoze amakosa yatsindishije Chelsea ku mukino wa Liverpool

Kepa agiye gutizwa mu makipe yo muri Espagne






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND