RFL
Kigali

Rita Ange Kagaju yasubiyemo indirimbo ya RudeBoy ateguza Album yakozweho n'aba Producer bakomeye-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/09/2020 13:50
0


Umuhanzikazi w’umuhanga Rita Ange Kagaju yasohoye amashusho y’indirimbo yasubiyemo yitwa “Woman” y’umunya-Nigeria RudeBoy mu gihe yitegura gusohora Album ye ya mbere.



Ku wa 25 Gicurasi 2020, ni bwo RudeBoy yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Woman’ amaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 5 ku rubuga rwa Youtube.  

Iyi ndirimbo y’iminota 03 n’amasegonda 44’ yahaye igikundiro RudeBoy ukora umuziki nk’umuhanzi wigenga. ‘Woman’ ivuga ku gaciro k'umugore, byanatumye benshi bayishyigikira mu rwego rwo kugaragaza ko umugore nawe ashoboye.

Ni ku nshuro ya kabiri, Kagaju asubiyemo indirimbo ya RudeBoy dore ko yaherukaga iyitwa ‘Reason with me’ y’uyu muhanzi imaze umwaka umwe isohotse.

Preciandre umujyanama wa Rita Ange Kagaju, yabwiye INYARWANDA ko bahisemo gusubiramo iyi ndirimbo, kuko ari umwimerere wa Afurika ndetse ikaba ivuga ku ngingo ihuje n’imyemerere y’uyu muhanzikazi.

Yavuze ko iyi ndirimbo ‘Woman’ isohotse mu gihe bageze kure imirimo ya nyuma yo gusohora Album ya mbere ya Kagaju, izasohoka ku wa 20 Ukwakira 2020.

Akomeza avuga ko iyi Album ‘Sweet Thunder’ ya Kagaju yakozweho na ba Producer batandukanye barimo umunya-Kenya Motif, abo mu Rwanda barimo: Danny Beats, Flyest, MadeBeats, Kenny Pro, Bob Pro, Chris Cheetah, Nillan, Jumper Keellu, Babu, Kevin Clein, Idalimanzi na Pastor P.

Iyi Album yose ikaba yarayobowe na Director P ikorerwa muri Ida Records. Kuri iyi Album ya mbere, Rita Ange Kagaju yifashishijeho abahanzi batandukanye barimo abaraperi Kivumbi, B Threy, Angeli Mutoni n’abaririmbyi barimo Andy Bumuntu, Mike Kayihura na Kevin Skaa.


Umuhanzikazi Rita Ange Kagaju yasohoye amashusho y'indirimbo 'Woman' yasubiyemo y'umuhanzi RudeBoy

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WOMAN' RITA ANGE KAGAJU YASUBIYEMO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND