RFL
Kigali

Cardinal Becciu: Umukozi wa Vatican yeguye ku mirimo ye mu buryo butunguranye

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:26/09/2020 7:48
0


Ku mwanya ukomeye muri Vatican, Cardinal Giovanni Angelo Becciu yeguye ku mirimo ye mu buryo butunguranye ariko yatangaje ko yabisabwe na Papa Francis.



Yavuze ko akekwaho kuba yarahaye benewabo amafaranga y’itorero, kandi akaba ahakana ko nta kibi yakoze. Cardinal Becciu niwe wafashaga bya hafi Papa Francis kuko mbere yari afite akazi gakomeye mu bunyamabanga bwa Leta ya Vatican. 

Nyuma ni bwo yaje kugirana amasezerano n’abantu atavugwaho rumwe na Vatican yo gushora amafaranga y’itorero mu nyubako nziza yo muri Londres. Kuva icyo gihe iryo shoramari ryakorewe iperereza rihambaye.

Giovanni Angelo yabaye Cardinal muri Kamena umwaka wa 2018.

Cardinal Becciu w’imyaka 72, yatangarije Domani (website y’Abataliyani) ko yirukanywe kubera ko yakekwagaho guha abavandimwe be amafaranga y’itorero. Mu magambo yagize ati: “Nta euro na rimwe nigeze niba. Ntago ndigukorwaho iperereza ariko nibatumba tujya mu manza, nzirwanaho”. 

Ati: “Nabajije Papa igituma ankoze ibi imbere y’isi yose”.
Aya magambo ababaje y’umwe mu ba Cardinal bakuru ba Vatican noneho wanirukanywe ku mirimo ye akanamburwa uburenganzira bwo kuba yagira undi mu Papa yatora.

Giovanni Angelo Becciu yari yarabaye umunyamabanga wa Leta ya Vatican wungirije, umwanya uwuriho, aba abana bya hafi na Papa kuko uyu we yanabaye umujyanama wa Papa, nyuma yaje no kuba umuyobozi w’ishami rihitamo abatagatifu.

Ku mugoroba wo kuwa kane nibwo yahamagawe mu nama, bivugwa ko yari guhura na shebuja. Becciu yari yarashoboye gushora agera kuri miliyoni 200 z’ama euro yo kugura inyubako ikomeye y’i Londres mu mafaranga y’itorero harimo n’amafaranga yo gufasha. Hakaba n’andi makuru avuga ko yashyigikiye ibitaro by’Abaroma byananiranye kubera ko byakoreshaga mwishywa we.

Iri yeguzwa rya Cardinal Becciu rirasa n’iryibutsa abantu ko amahano ndetse na ruswa bikomeje kumunga Isi yose bitibagiwe n’abo mu nzego zikomeye z’amadini n’amatorero.

Src: bbc
   

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND