RFL
Kigali

Gael wa Mukura na Tresor wa Gasogi mu bakinnyi 20 ikipe y'u Burundi izakorasha ihura na Tanzania

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:25/09/2020 18:46
0


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2020 umutoza w'ikipe y'igihugu y' u Burundi Olivier Niyungeko yashyize hanze abakinnyi 20 azifashisha mu mukino wa gishuti uzabahuza na Tanzania kuri tariki 11 Ukwakira 2020 ukazabera kuri sitade yitiwe Mukapa i Dar es Salam.



Mu bakinnyi bahamagawe harimo abakinnyi batatu 3 bigeze gufatirwa ibihano n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Burindi mu mwaka wa 2014 kubera imyitwarire mibi. Abo bakinnyi ni Saido Ntibazonkiza, Murumuna we Steeve Nzigamasabo na Nimubona Emery.

 

Abakinnyi 20 bahamagawe na Olivier Niyungeko umutoza mukuru w'Intamba mu rugamba

 

 1.Jonathan Nahimana ( Namungo Fc Tanzania )

2.philip Nzeyimana ( Akademisk Bk Danemark )

3.Nsabiyumva Frederic ( Chipa United South Africa )

4.Ndayishimiye Youssouf ( Malatya Sport Turkie )

5.Amissi Cedric ( Al-Tawoon Arabie Saoudite)

6.Nzigamasabo steve ( Namungo Tanzania )

7.Saido Berahino ( Zulte Weregem Belgique)

8.Kaze Girbert Demunga ( Bahache Univeristé de Djibouti )

9.Mohamed amissi ( Heracles Almelo)

10.Saidi Ntibazonkiza ( nta kipe afite)

11.abdoul fiston ( NPPI Egypt )

12.Bimenyimana Bonfils caleb ( FK Pohronie Slovakie )

13.Duhayindavyi Gael ( Mukura VS Rwanda )

14.Bigirimana Blaise ( Namungo Tanzania )

15.Shabani Hussein Tchabalala ( Ac Kigali Rwanda )

16.Ndikumana Tresor ( Gasogi Rwanda )

17.Arakaza Mac Arthur ( Sans Club)

18.Nimubona Emery Kadogo ( Musongati Fc )

19.Ndizeye Eric ( Musongati Fc)

20.Ndikumana Asman ( Aigle Noire).


Saido Ntibazonkiza yahamagawe n'ubwo nta kipe afite muri iyi minsi  

Muri aba bakinnyi Gael Bigirimana na Nduwarugira Christophe ntibazabasha kwitabira ubutumire kubera ibihugu babamo bigifunze imipaka.

N'ubwo umutoza mukuru ariwe wahamagaye abakinnyi, gusa uyu mukino si we uzawutoza kuko azakora ubukwe buribucye umukino ukaba, ahubwo ikipe izatoza na Jimmy Ndayizeye umutoza wungirije kandi usanzwe atoza ikipe ya Le Messager Ngozi.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND