INYARWANDA.COM twaganiriye n’uyu muhanzi ukora injyana ya Hip Hop, Adolo, tumubaza ingamba azanye muri muzika n'aho yifuza ko izagera. Adolo kugeza
amagingo aya afite indirimbo 2. Indirimbo ya mbere yayise “Kugasongero " naho “Operation "
ikaba ari yo ndirimbo ya kabiri ashyize hanze.
Adolo ku ruhande rwo guhitamo umuhanzi Bulldogg nk’umwe
bakorana indirimbo yavuze ko asanzwe yubaha abahanzi bafite impano
kandi akaba umuhanzi ucisha make. Ati: “Nahisemo Bulldogg ngo dukorane
indirimbo kuko kuva kera naramukundaga kandi ikindi ntabwo ajya agorana cyane,
akunda abahanzi bafite impano akabafasha mu gihe bamuteguje, Bulldogg nkunda indirimbo
ze cyane nakuze mukunda kimwe mu byampaye imbaraga zo kuba twakorana indirimbo ".
Ku butumwa yashaka gutambutsa mu ndirimbo “Operation ", Adolo yemeza ko abantu bahora bakora cyane mu rwego rwo kubona amafaranga nabo nibwo buryo babijyanishijemo. Intego ye muri muzika, yashimangiye ko azakorana imbaraga nyinshi agatanga umuziki mwiza.
Adolo, umuhanzi akaba n’umucuruzi w’inkweto mu mujyi
wa Kigali yagize ati: “ Nkora umuziki nkanabivanga no gucuruza inkweto z’amoko
yose. Numva nanjye ngeze ahantu heza muri
muzika byanshimisha kurushaho. Ibi byose umuntu abigeraho kubera gukora cyane no
gutambutsa ubutumwa bwiza muri rubanda, yewe n’abakunzi ba muzika bakamuha
ibitekerezo ".
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO OPERATION YA ADOLO FTBULLDOGG