RFL
Kigali

Gihozo na Fireman baririmbye ku mugore utezuka ku isezerano yahaye umugabo we-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/09/2020 12:50
0


Umuhanzikazi Gihozo Pacifique yahuje imbaraga n’umuraperi Fireman, basohora amashusho y’indirimbo nshya bise “Mfite Isoni”, ivuga ku mugore utezuka ku isezerano yari yarahaye umugabo we.



Amashusho y’iyi ndirimbo y’iminota 03 n’amasegonda 03’, Gihozo avuga ko yubakiye ku mugore ubura aho akwirwa nyuma y’uko arenze ku isezerano yari yarahaye umugabo we. 

Ni indirimbo avuga ko idashingiye ku buzima bwe, ariko ibyo we n’umuraperi Fireman baririmbye ari ibintu bisanzwe bibaho mu buzima bwa buri munsi, abantu banyuramo.

Gihozo Pacifique yabwiye INYARWANDA, ati “Ni abantu babiri baba bakundana, umugabo akagira igihe kimwe akajya mu rugendo, yagaruka agasanga umugore yakundanye n’undi mugabo.”

“Yarangiza akamubwira ati ‘mfite isoni uwububa abonwa n’uhagaze. Umugabo akamubwira ati 'humura uri mu biganza byiza', Imana ntacyo itari yampaye ufite uwo mukimbo cyanjye, ujye umubonamo ubwiza bwanjye, sinzabikurenganyiriza.”

Gihozo Pacifique avuga ko yakoranye indirimbo na Fireman, kuko ari umuraperi mwiza, akunda kandi ko umusaruro yari amwitezeho mu ndirimbo ‘Mfite amasoni’ bakoranye yarawutanze.

Muri iyi ndirimbo, hari aho Gihozo Pacifique aririmba agira ati “Nisanze mu mutego, umutego mutindi, nica isezerano twari dufitanye. Ese aho uri niwumva iyi nkuru uzambabarira cyangwa uzangaya?

Gihozo Pacifique asohoye amashusho y’indirimbo ‘Mfite isoni’ mu gihe aherutse gusohora indirimbo zirimo ‘Hindura’, ‘Uzambabarire’, ‘Go Low’ yakoranye n’itsinda rya Urban Boys n’abandi.

Uyu mukobwa yatangiye urugendo rw’umuziki mu 2017. Afite indirimbo zirindwi amaze gushyira hanze, esheshatu zakorewe amashusho uretse imwe gusa. 

Iyi ndirimbo ‘Mfite isoni’ mu buryo bw’amajwi (Audio) yakozwe na Producer Evydecks n’aho amashusho (Video) yatunganyijwe na AB Godwin.

Umuhanzikazi Gihozo Pacifique yasohoye amashusho y'indirimbo 'Mfite isoni' yakoranye na Fireman

Umuraperi Fireman na Gihozo baririmbye ku mugore utezuka ku isezerano yahaye umugabo we

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "MFITE ISONI" YA GIHOZO PACIFIQUE NA FIREMAN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND