RFL
Kigali

Canada: Kazi yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Work It’ abanjirije kumurika Album ya mbere-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/09/2020 19:54
0


Umuraperi w’umunyarwanda ubarizwa muri Canada Steve Kazi, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Work it’ ateguza kumurika Album ya mbere mu 2021 iranga urugendo rwe mu muziki.



Kazi w’imyaka 24 y’amavuko yavukiye i Kigali mu Rwanda ubu abarizwa mu Mujyi wa Ottawa muri Canada. Mu muryango avukamo ni we gusa ufite impano y’umuziki.   

Ni umwe mu banyeshuri baherutse gusoza amasomo ya Kaminuza mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Ishami ry’Ibaruramari ari nako kazi akora akabivanga n’umuziki.

Indirimbo ye ya mbere yitwa “On My Own” yayisohoye mu 2016. Nawe avuga ko yamutinyuye ikibuga cy’umuziki atangira gusangiza Isi yose urugendo rwe yari atangiye kuva ubwo.

Amaze iminsi ashyira imbaraga mu muziki we, aho kuri ubu yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Work It’ yakoranye na LPH. Ni amashusho avuga ko yiganjemo buri kimwe nk’imibyinire, inkuru y’ibyo yaririmbye, abakobwa beza n’ibindi.

Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo ibanjirije izindi agomba gukomeza gusohora kugeza mu Ukuboza 2020, ku buryo mu ntangiriro ya 2021 azasohora Album ye ya mbere iri gukorwaho na ba Producer bo muri Canada no muri Amerika.

Ati “Yego rwose abantu bitegura Album nshya. Nzakomeza gusohora indirimbo kugeza mu Ukuboza 2020 ari nabwo nzagaruka mu Rwanda kuhakorera.”

Kazi avuga ko iyi Album izaba iriho indirimbo ziri hagati ya 8 na 10, ndetse ngo ari gufata igihe cye kugira ngo izanogere benshi. Ndetse ngo indirimbo zizaba ziri mu Cyongereza no mu Kinyarwanda, kandi nta ndirimbo yakoranye n'abandi bahanzi ziriho.

Avuga ko ubu atarahitamo izina azayita, kuko hari ibyo akiri kunoza no kurangiza zimwe mu ndirimbo ziyigize.

Kazi yabwiye INYARWANDA, ko impano y’umuziki yatangiye kumukirigita akiri muto, ashyira imbere kwiga ibijyanye n’ubugeni n’ibindi bifite aho bihuriye n’umuziki ari nabyo yubakiyeho ubu.

Avuga ko afite intego yagutse mu muziki kandi azaharanira kuyigeraho. Kandi ko ari umuhamagaro we, ku buryo azakora buri kimwe kugira ngo agere ku ntego yihaye.

Yagize ati “Mfite intego y’uko igihe kimwe nzakora ibitaramo bizenguruka Isi ndirimbira abantu ijambo ku rindi mu ndirimbo zose nzaba narasohoye.”

Iyi ndirimbo ‘Work it’ yasohoye yanditse mu bihe bya guma mu rugo mu rwego rwo gufasha abantu kwishima nubwo batari guhura n’imiryango kubera icyorezo cya Covid-19.

Ni indirimbo yakoze no mu rwego gufasha abantu kwirekura bakabyina, bakishimira ibihe byiza babyina.

Ati “Nashakaga gukora indirimbo yo gufasha abantu kwishima bakagira ibyiyumviro by’impeshyi aho abantu bidagadura n’ubwo bari mu ngo kubera ibihe byo kwirinda Coronavirus.”

Iyi ndirimbo avuga ko ayitezeho gutanga umusaruro mu gihe abantu bazaba basubiye mu buzima busanzwe. Izi ndirimbo zose z’uyu muhanzi ziboneka ku mbuga zicururizwaho umuziki nka Apple Music, Spotify, Youtube n’izindi.

Umuraperi w'umunyarwanda Kazi Steve yasohoye amashusho y'indirimbo ye yise "Work it"

Kazi yavuze ko mu ntangiriro z'umwaka wa 2021 azasohora Album ye ya mbere


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "WORK" KAZI YAKORANYE NA LPH

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND