RFL
Kigali

FERWAFA yerekanye uburyo amafaranga yahawe na CAF azasaranganywa n'abanyamuryango

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:24/09/2020 14:44
0


Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryamaze gushyira hanze uburyo amafaranga ryahawe n'ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF azasaranganywa ku banyamuryango.



Nyuma yaho imikino isubikiwe kubera ikiza cya Coronavirus amakipe amwe yatangiye kubaho mu buzima busa n'ubugoye byatumye hitabazwa ubufasha butandukanye ari nayo mpamvu, ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku mugabane w'Afurika CAF, ryatanze amafaranga ku banyamuryango bayo mu buryo bwo guhangana n'ingaruka za Covid - 19.

Tariki 10 Nzeri komite nyobozi ya FERWAFA yakoze inama ariyo yavuyemo uburyo amafaranga agera kuri Miliyoni 288 (288.000.000) Rwf yazagabanywa abanyamuryango kugira ngo barwane n'ingaruka za Covid-19

Amakipe y'abagabo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda, buri kipe izajya ihabwa Miliyoni 3.000.000 Rwf. Hanyuma amakipe yose akina icyiciro cya kabiri mu bagabo ahabwe 3.000.000 Rwf, abanyamuryango bose bari mu mupira w'abagore buri munyamuryango azajya ahabwa 3.000.000 Rwf.


Herekanwe kandi ibindi bikorwa birimo guha amafaranga Ijabo rya we Rwanda, ASAF, AEFR, buri umwe akazajya ahabwa 3,000,000 Rwf. Hazagurwa imipira yo gukina izahabwa amakipe y'abagabo n'ay'abagore ari mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri buri kipe ikazahabwa imipira icumi.

Kugura imipira yo gukina igenewe amakipe y'abana b'abahungu n'abakobwa, ndetse n'amafaranga azagenerwa ibikorwa rusange by'ubunyamabanga bukuru bwa FERWAFA. Aya mafaranga yose uyateranyije usangana angana na 288,000,000 Rwf

Abanyamuryango kandi bibukijwe ko aya mafaranga agomba kuzakoreshwa mu bikorwa by'amarushanwa hamwe n'ibyiterambere ry'umupira w'amaguru mu Rwanda. Buri munyamuryango kandi arasabwa kuzatanga raporo y'uko yakoresheje inkunga yahawe.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND