RFL
Kigali

Bidasubirwaho: Chelsea yasinyishije umunyezamu Edouard Mendy ahita akora amateka

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:24/09/2020 13:34
0


Ikipe ya Chelsea yamaze gutangaza ko yasinyishije umunyezamu Edouard Mendy w'imyaka 28, wakiniraga ikipe ya Rennes ahabwa amasezerano y'imyaka itanu.



Edourd Mendy aje gutanga umusanzu mu izamu rya Chelsea nyuma yaho umuzamu wayo wa mbere Kepa Arrizabalaga amaze iminsi akora amakosa atandukanye kandi yose aganishaga ku bitego.

Nyuma yo gusinya amasezerano y'imyaka 5 aguzwe miliyoni 22 £  Mendy yatangaje  ko yishimiye kwerekanwa mu ikipe y'inzozi ze. Yagize ati "Ni inzozi kuri njye kuba umwe mu bagize umuryango wa Chelsea, kandi bikaba byiza gutozwa n'umutoza nka Frank Lampard ndetse n'abandi batoza barimo hano. Ndagerageza kwisanga mu bandi bakinnyi kandi sinjye uzabina ntangiye gukina.”


Edouard Mendy akabije inzozi zo gukinira Chelsea 

Edouard Mendy amaze guhamagarwa inshuro 8 mu ikipe y'igihugu ya Senegal, ndetse akaba akoze agahigo ko kuba ariwe munyezamu uguzwe amafaranga menshi ava mu gihugu cy'u Bufaransa.

Edouard Mendy abaye umukinnyi wa munani uguzwe na Chelsea kuva iri soko ry’igura n’igurisha ryatangira muri uyu mwaka, aje asanga Hakim Ziyech, Timo Werner, Xavier Mbuyamba, Ben Chilwell, Malang Sarr, Thiago Silva ndetse na Kai Havertz.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND