Kubaka umubiri ni kimwe mu bintu usanga byiharirwa n’igitsina gabo, ariko igitangaje ni uko hari abagore babiri (2), Oksana Piari na Nataliya Guznetsova, bamaze kwigarurira iyi mikino yo guterura ibyuma bubaka imibiri dore ko byabahiriye ku rwego rutangaje.
Aba
bagore, Oksana Piari ufite imyaka 38 na Natalia Guznetsova (Amazonka) w’imyaka 28 y’amavuko, bakomoka mu Burusiya. Piari, yakoze cyane Siporo ziterura ibyuma kugira ngo ateze imbere umubiri we udasanzwe
ufite ingufu n’imitsi ikomeye kandi
yatumye ibice bimwe na bimwe byiyongera. Yatangiye kubaka umubiri akiri umunyeshuri wa Kaminuza i
Stavropol.
Oksana Piari umwe mu bagore batangaje mu kubaka umubiri
Oksana atuye muri Key West, muri Floride akaba yarakundaga Siporo akiri umwana akajya ajya mu
mikino ariko ari n’indorerezi ifana nk’abandi bose. Aganira na DailyMail yagize ati: "Nahoraga
nshishikarizwa no gukora umubiri. Naje muri siporo ndi indorerezi kandi
sinatekerezaga ko umunsi umwe nzaba umwe muri abo bagore bashobora
gushishikariza abandi kubaka umubiri w'inzozi zabo".
Uyu mugore kandi yarushanwe mu cyiciro cya mbere cy’imyitozo ngororamubiri, yerekeje mu myubakire y’imibiri y’abagore mu mwaka wa 2013 nyuma y'uko imitsi ye iba minini cyane bikamujyana mu marushanwa, yegukana umwanya wa gatatu muri Shampiyona y’Uburayi mu 2013, aba uwa mbere muri NPC Florida Grand Prix mu 2016, aba n'uwa kabiri muri Arnold Classic mu 2019.
Nataliya Amazonka
Ku ruhande rwa, Nataliya Guznetsova (Amazonka) ukora nawe akazi ko guterura ibiremereye, imiterere ye ikunze gutangaza benshi ku isi bitewe n'uko hari abasore benshi arusha gukora umubiri. Mu bihembo amaze kwibikaho kuva yatangira iyi mikino harimo nko kuba ari we mukobwa uhiga abandi ku isi kubaka umubiri ndetse no guterura ibiremereye. Ku myaka ye 14 ni bwo yatangiye ibijyanye no guterura ibyuma byanagize uruhare runini mu miterere ye itangaje.
Amazonka arusha abagabo benshi kubaka umubiri
TANGA IGITECYEREZO