RFL
Kigali

Dore uburyo 3 wakoresha ugacecekesha amajwi ari mu mutwe wawe

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:24/09/2020 16:41
0


Amajwi ari mu mute wawe ashobora kukwambura imbaraga cyangwa akagushyira hasi byeruye kuko uba umeze nk’umuntu uri kurwana intambara n’ubwonko bwawe. Muri iyi nkuru urasangamo uburyo 3 wakoresha ukabasha gucecekesha andi majwi ayo ari yo yose yakubangamira ukabasha gutera imbere utabangamiwe.



Abantu benshi bifitemo ikintu cyo gutekereza cyane ndetse nawe ubwawe urabizi ko ujya witekerezaho cyane (Self Thinking/Self Talking). Kwitekerezaho cyangwa kwivugaho wowe ubwawe bifata amasaha menshi ku munsi, biri ku kurwanira mu mutwe. Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko umuntu agira intekerezo ibihumbi bitandatu ku munsi umwe (6,000 Thoughts per day), ibi bigatuma uhora uhuze cyane kandi rimwe na rimwe ugasanga wihugiyeho.

Abahanga batandukanye bateganya ko 80% by’intekerezo zacu zitwangiza naho 95% zikaba zihora zizenguruka mu mutwe wacu zigaruka kenshi ari yo mpamvu rimwe na rimwe dukemura ibibazo byacu.

NI GUTE TWAHAGARIKA AMAJWI ARI KURWANIRA MU MUTWE WAWE KU BW’INEZA ?

1.      Ugomba kumenya ko utandukanye n’intekerezo zawe

Kimwe n’ibindi bintu byose, intekerezo ni imbaraga zizengurutsa kenshi muri wowe. Intekerezo ziba zihagarariye ibibazo unyuramo ndetse na buri kimwe uzi cyagiye gihera ku ntekerezo wagize, intekerezo rero ni zo ziguha uko ufata ibintu. Abantu bashobora kureba ikintu kimwe ariko inkuru bakayibara bitandukanye. Ntugatekereze ko rero ugomba kumara umunsi wose ku bintu wenyine, ubitekereza ngo wibwire ko ari bwo ugiye kubikemura. Wowe utandukanye cyane n’intekerezo zawe, ukwiye gucecekesha iryo jwi riguhatira kwivuna no kwiyima umwanya wo kuruhuka.

2.      Gerageza kwibanda ku mirimo ukoresha amaboko cyane

Rimwe na rimwe intekerezo zacu ziva aha zikatujyana hariya mu minota mike nyamara zinatuyobya kandi natwe tugakora amakosa yo kutita ku byo turimo ako kanya. Toza interezo zawe guhama mu byo uri gukora ako kanya byonyine kandi wibande ku mirimo ukoresha amaboko cyane. Uzisanga mu mahoro menshi mu gihe wibanze ku byo ukoresha amaboko cyane.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2010 na Harvard Psychologists bwagaragaje ko abantu bamara 47% y’igihe cyabo bahagaze cyangwa batuje bari gutekereza ku bandi bantu cyangwa ibindi bintu kuruta uko bamenya ibiri gukorwa ako kanya. Ibi bishatse kuvuga ko bamara 47% batekereza ku byo batari gukora. Ibi bikaba bituma ayo majwi yaguhora mu mutwe ndetse akanakubuza kumenya icyo wowe ushaka kugeraho.

Mu buryo bwo gukemura iki kibazo bizagusaba kugerageza gukora akazi kagusaba kuba uri wenyine aho gukorera mu itsinda ry’abandi bakozi kandi wibanda kuri wowe ubwawe n’amaboko yawe aho kwibanda ku mutwe.

3.      Gerageza gukoresha uburyo bwo guhumeka

Intekerezo zacu ziratwigarurira rimwe na rimwe by’umwihariko igihe ufite ibintu byinshi bigutegereje. Niba bisa n'aho udashobora gutuza na gato gerageza uburyo bwo guhumeka buzagufasha kumva uri mu mahoro.

Source : Powerofpositivity






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND