Ni kenshi cyane usanga abayobozi bo mu nzego zo hejuru cyane cyane abakuru b’Ibihugu badakunda kwisanisha n’abaturage bo hasi cyane. Iyo benshi batembera, baba barinzwe cyane ugasanga abaturage bifuza kubabona. Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimye we akomeje kugaragara mu bikorwa bitanganza benshi.
Mu minsi yashize, amafoto hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga yatangiye gucaracara yerekana uburyo umuyobozi w’Igihugu cy’u Burundi, Ndayishimiye yikoreye Ijerikani yuzuyemo urwagwa anarusangira n’abaturage, ubwo yifatanyaga na bo mu birori byo kwizihiza umunsi w’Amakomine.
Gen, Evariste Ndayishimiye kandi yagaragaye yikoreye umufuka wuzuyemo ibiryo byo gufasha abaturage. Uko aba agaragara aba yerekana ko ari umuntu usanzwe kuko nta murinzi buhambaye buba bumukikije wenda aho abantu bavuga ko ari ukubikora nk’umuhango w’iminota mike.
Mu kwikorera Ijerikani, tariki ya 01 Kanama 2020, Perezida Evariste yari i Gitega muri komini Giheta akora urugendo rurerure yikoreye we n’umugore we nk’abandi baturage basanzwe. Yongeye kugaragara yifatanije n’abakaraza mu Burundi hizihizwa umunsi mukuru wo gushyigikirana, aha yari yirekuye avuza ingoma karahava ibyuya birabira. Hari aho yanagaragaye bari guhinga aho bahinze ahantu hanini.
Icyongeye gutangaza benshi, ni uburyo bongeye kubona Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye ateruye ingurube yo koroza abaturage b’u Burundi. Abaperezida benshi hirya no hino ku Isi aho banyuze cyangwa bari bunyure ibintu bihindura isura, umutekana ugakazwa ku rwego rwo hejuru;
Isuku igakorwa, imodoka zisanzwe
zigahagarara kugeza Perezida w’Igihugu runaka atambutse. Ndayishimye n'ubwo yabaye Perezida hari imico ikimuranga
mu kwihuza n’abaturage agakora imirimo bakora, gusa na none si bose babimushimira kuko hari abavuga ko umu Perezida adakwiriye kwitwara gutya.
Aha Perezida , Evariste Ndayishimiye yari yikoreye Ijerekani yuzuye Urwagwa ari kumwe n'umufasha we
Yicaranye n'abaturage basoma ku rwagwa
Evariste Ndayishimiye n'umugore we bahinga mu murima
Perezida Ndayishimiye mu gikorwa cyo gufasha abatishoboye
TANGA IGITECYEREZO