RFL
Kigali

Lucky de Christ yasohoye indirimbo ya kabiri yavuye mu mbaraga y’abashimye impano ye -VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/09/2020 10:44
0


Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Lucky de Christ, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise "Igitangaza" ivuga ku bitangaza Imana ikorera abantu, by'umwihariko we.



‘Igitangaza’ ni indirimbo ya kabiri uyu muhanzikazi asohoye kuva atangiye urugendo rw’umuziki we nk’umuhanzi wigenga muri uyu mwaka. Indirimbo ye ya mbere yitwa "Nyame W’akan Dooso" yayisohoye ku wa 11 Kanama 2020, aho yayikoranye na Karangwa Kwizera Fabrice bahuriye muri Choeur International.

‘Nyame W’akwan Dooso’ ni iy’umuhanzi witwa Afriyie wo muri Ghana. Mu bihe bitandukanye yagiye iririmbwa n’abahanzi, korali n’abandi batandukanye banyuzwe n’uburyo ikozemo.

Lucky yabwiye INYARWANDA, ko impano ye yashimwe na benshi nyuma y'uko asubiyemo indirimbo "Nyame W’akan Dooso", byanatumye yiyemeza gukomeza gukora indirimbo nziza.

Yavuze ko ibitekerezo bya benshi ari nabyo yashingiye akora indirimbo ye ya kabiri nta gihe kinini giciyemo asohoye iya mbere. Ati “Yakiriwe neza, naratunguwe! Kuko nabonye ubutumwa bwiza ari nabwo bwampaye imbaraga noneho zo gusohora iyanjye nahimbye imvuye mu mutima.”

Uyu mukobwa avuga ko indirimbo ye “Igitangaza” yubakiye ku gushima Imana ku bw’ibitangaza ikorera muntu, by’umwihariko we cyane cyane. Ati “Ni indirimbo rero nakunze cyane kuko ni indirimbo nanditse bimvuye mu mutima nshima Nyagasani kuko yangiriye neza mu buryo butangaje.”

Amashusho y’iyi ndirimbo yifashishijemo abanyamuziki bakomeye muri Kiliziya Gatolika bacuranze ibicurangisho bitandukanye mu buryo bwa ‘Live’. Yifashishije Denys wacuranze ‘Violin’ akaba umuhanzi w’umuhanga.

Kuri gitari akusitike yifashishije Kajo usanzwe ari umuririmbyi akaba azi no gucuranga neza gitari. Kuri gitari solo yifashishije Jp-Zed usanzwe ari umuhanzi unaherutse gusohora amashusho y’indirimbo “Gira icyo Umbwira”.

Kuri gitari ‘bass’ yifashishije Philbert Kambali umuhanga mu kuvuza piano na gitari. Kuri Piano yifashishije Marius HomoBoni, umwana ukiri muto ariko akaba umuhanga mu gucuranga iki gikoresho.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi (Audio) yakozwe na Emmy Pro muri Universal Records naho amashusho (Video) yatunganyijwe na Kali Media.

Lucky yatangiye urugendo rw’umuziki we mu 2017. Ni umwe mu baririmbyi b’imena muri Choeur International ari naho yagiriye amahirwe yo guhura n’abaririmbyi b’abanyamwuga bamutoza kuririmba.

Umuhanzikazi Lucky de Christ yasohoye amashusho y'indirimbo "Igitangaza" yifashishijemo abacuranzi n'abaririmbyi bakomeye muri Kiliziya Gatolika

Umuhanzikazi Lucky de Christ yavuze ko yakoze indirimbo ya kabiri nyuma y'uko atewe imbaraga n'abashimye indirimbo ye ya mbere yasubiyemo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "IGITANGAZA" YA LUCKY DE CHRIST






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND