RFL
Kigali

USA: Ngoga Emile winjijwe mu muziki na Bosco Nshuti yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Wirira' - VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/09/2020 18:54
0


Emile Ngoga ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Michigan wakundishijwe umuziki na Bosco Nshuti wamamaye mu ndirimbo 'Ibyo ntunze', yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Wirira' yasohokanye n'amashusho yayo, ikaba ikubiyemo inkuru mpamo y'ibyabaye ku nshuti ye biganye mu mashuri yisumbuye.



Ngoga Emile ni umugabo wubatse ufite umugore umwe, akaba asengera muri Nazareen church. Kuri ubu ari kubarizwa muri Amerika, ariko mu rugo iwabo ni mu mujyi wa Kigali ku Kimironko. Ku bijyanye n'amashuri ye, yize Math-Physic mu mashuri yisumbuye mu gihe muri Kaminuza yize 'Civil Engineering'. Ubu ari gushaka uko yibikaho na Masters mu bijyanye no gutunganya imihanda. Iyo yivuga, anakubwira ko ari umuvandimwe wa Bosco Nshuti kubera amateka akomeye bafitanye.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Ngoga Emile yadutangarije ko Bosco Nshuti amufata nk'umuvandimwe we by'akarusho akaba ari we wamwinjije mu muziki. Ati "Bosco Nshuti navuga ko ari umuvandimwe wanjye kuko twabanye hafi ubuzima bwose kuko ni wa muntu wazaga mu rugo atitaye kuba mpari cyangwa ntahari, ni uko nanjye najyaga iwabo gutyo ntitaye kuba ahari. Ikindi navuga ko ari we wamfashe akaboko ubwo twigaga muri 'High school' Remera-Rukoma akanyinjiza muri Worship team mu 2010 dukomerezaho gutyo". 

Kuri ubu Ngoga Emile yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya kabiri 'Wirira', ikaba ije ikurikira iyo yahereyeho yitwa 'Ndemeye'. Asobanura uko yagize igitekerezo cyo kuyandika, yagize ati "indirimbo nakoze ni iya kabiri nyuma y'iyo nakoze yitwa 'Ndemeye' nayo iri kuri YouTube channel yanjye. Iyi ndirimbo nakoze ikaba iri based kuri True story (inkuru mpampo) y'ubuzima bw'inshuti yanjye twiganye muri secondaire i Nyanza aho twatahaga muri vacance we akanga gutaha bitewe n'uko iwabo ntabyo kurya yari bujye asangayo;

Bityo akishimira kuba ku ishuri bitewe n'uko ataburara cyangwa se ngo abwirirwe. Mbese ubuzima bwe bwari gahunda gusa. Ariko kuri ubu hamwe n'imbaraga yagiye ashyiramo z'amasomo ndetse n'imbaraga z'Imana, ubu ni umuntu rwose umeze neza wahinduriwe ubuzima kuko yagenderaga ku cyanditswe kivuga ngo 'Nzi ibyo nibwira nzabagirira ni ibyiza si ibibi' (Yeremiya 29:11)". 


Ngoga Emile amaraso mashya mu muziki wa Gospel

Ngoga Emile yatangaje ko impamvu yinjiye mu muziki ari ukubera umuhamagaro w'Imana, ati "Icyambere ninjiye mu muziki kubera ko ari bwo buryo nahamagawemo bwo gukorera Imana ndetse no kuvuga ubutumwa bwiza mu ndirimbo. Icya kabiri kuririmba ni ibintu natangiye navuga ndi muto cyane bituma mbikunda kurushaho".

Ku bijyanye n'urwego yifuza kugeraho mu muziki ndetse n'iturufu izabimufashamo, Emile Ngoga yabwiye InyaRwanda.com ati "Mu by'ukuri mu muziki wanjye ngiye nkora indirimbo imwe ikagira icyo ihindura ku muntu umwe wenyine byanezeza kuruho rero babaye babiri byaba ari akarusho cyane. Ariko umwe kuri njye rwose yaba ari intera ishimishije kuko ubuzima bw'umwe buruta kure cyane ibyo dutanga kugira ngo indirimbo ijye hanze. Iturufu nkoresha nta yindi ni imwe 'Gusenga rwose ni ryo banga kandi ni zo mbaraga z'abaramyi'.


Ngoga Emile yasohoye indirimbo y'amashusho yise 'Wirira'

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'WIRIRA' YA EMILE NGOGA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND