Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent, yemeza ko kuba abakinnyi b’Abanyarwanda badatera imbere ku buryo bugaragara ngo banatinde mu makipe yo hanze baba bagiye gukinira, ari uko batagira ukwihangana ngo bakore batikoresheje, bituma bahita bagaruka badateye kabiri.
Hashize
igihe kitari gito hibazwa impamvu nyamukuru ituma abakinnyi b’Abanyarwanda
badatinda mu makipe yo hanze baba bagiye gukinira, kubera ko bagenda nyuma y’amezi
macye bagahita bagaruka.
Iyo uganiriye
n’aba bakinnyi bakubwira impamvu zijya gusa zose, bakubwira ko impamvu itumye
bagaruka mu Rwanda ari uko ikipe bakiniraga itubahirije ibyo yabasezeranyije
ubwo bayerekezagano, abandi bakavuga ko batandukanye n’amakipe yabo kubera
kudahabwa agaciro n’umwanya wo gukina.
Ariko
ku rundi ruhande hari ababibona mu bundi buryo, kuko bavuga ko abakinnyi b’Abanyarwanda
ari abanebwe, badakora cyane, bityo bituma amakipe aba yabazanye abakeneyeho
umusaruro batawubona bagahitamo kubasezerera kubera umusaruro mucye.
Nta
mukinnyi numwe wagiye gukina hanze y’u Rwanda, ngo agaruke avuge ko igitumye
atandukana n’ikipe yakiniraga ari umusaruro mucye, ahubwo bagerageza uburyo
berekana ko ari ikibazo kitabaturutseho, ahubwo giturutse ku bayobozi b’ikipe
bakiniraga, Umutoza cyangwa abafana.
Nubwo
nka 90% y’abakinnyi b’Abanyarwanda bajya gukina hanze, bahita bagaruka bidateye
kabiri, hari abakinnyi bamaze kugaragaza ko bifuza kugera ku rwego rukomeye
ndetse bagerageza kubikorera no kubiharanira.
Muri
abo bakinnyi twavuga nka Djihad Bizimana ukinira Beveren yo mu Bubiligi,
Rwatubyaye Abdul ukina muri USA, Kagere Meddie ukina muri Simba SC yo muri
Tanzania na Haruna Niyonzima ukina muri Yanga Africans.
Agaruka
kuri iki kibazo cy’abakinnyi bajya gukina hanze ntibatindeyo ndetse n’abagumyeyo
benshi muri bo ntibagire iterambere rigaragara bageraho, unutoza w’ikipe y’igihugu
Amavubi, Mashami Vincent, yavuze ko abakinnyi b’Abanyarwanda batagira
ukwihangana.
Yagize
ati”Ni ikibazo gikomeye cyane kuko Abakinnyi b’Abanyarwanda ntibagira ukwihangana.
Ntabwo bihanganira ibihe baba barimo n’uburyo bubagoye baba bakoreramo, kuko
aribyo byabafasha kugera ahakomeye no ku ntego zabo baba barihaye, niyo mpamvu
badatinda mu makipe baba bagiye gukinira”.
Nubwo
abakinnyi bashinjwa ubunebwe, ababashakira amakipe bazwi nkaba ‘Agent’ nabo
baratungwa agatoki bakanakemangwa ku bumenyi n’ubusesenguzi bwabo, mu
gihitiramo umukinnyi ikipe agiye gukinira.
Yagize
ati”Ikindi kibazo nacyo gikomeye, ni abashakira amakipe abakinnyi kuko usanga
amujyanye n’aho atazi akahamujugunya agashyira amafaranga ye ku mufuka
ntiyongere mo kumukurikirana ngo amenye uko yitwara cyangwa uko abayeho, usanga
ubumenyi bwabo nabwo bukemangwa”.
Benshi mu bakinnyi b'Abanyarwanda ntibatinda mu makipe yo hanze baba bagiye gukinira
TANGA IGITECYEREZO