RFL
Kigali

Kiyovu Sports umusimbura wa Rayon Sports mu bibazo by’ubuyobozi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:22/09/2020 11:20
0


Ikipe ya Kiyovu Sports yakirira imikino yayo ku Mumena ikomeje kuvugwamo ibibazo bitandukanye bishingiye ku miyoborere aho bamwe mu banyamuryango b'ikipe bashaka inkoni y'ubuyobozi.



Kuva umukunzi w'ikipe ya Kiyovu Sport Mvukiyehe Juvenal yakiyegereza iyi kipe yagiye ayifasha mu bikorwa bitandukanye harimo kuyigurira abakinnyi, imodoka ndetse n'inama zitandukanye. Abakurikiranira hafi  ubuzima bw'ikipe batangiye gutekereza ko ari uburyo bwiza Juvenal yakoresheje kugira ngo azayobore iyi kipe yambara ubururu n'umweru.

Komite yari iyoboye Kiyovu Sports yarangije Manda yayo mu ntangiriro z'ukwezi kwa Nzeri gusa iracyakora mu nzibacyuho kuko hatarabaho amatora yemeza Komite nshya.

Mvuyekure Francois uyoboye komite icyuye igihe na we avuga ko yiteguye gukomeza kuyobora ikipe ya Kiyovu Sports. Ati; "Abakunzi ba Kiyovu Sports nibifuza ko  nongera kubayobora nzabikora kuko ni ikipe yanjye kandi nkunda. Mfite ubushake bwo kuyiyobora mu gihe cyose abanyamuryango bazaba bangiriye icyizere ".


Mvuyekure Francois usanzwe uyobora Kiyovu Sports

Muri Kiyovu Sport kandi hakomeje kuba inkundura yo gushaka guhindura sitati y'ikipe, hakavamo zimwe mu ngingo zibuza bamwe mu banyamuryango  kwiyamamaza. Imwe muri sitati abakunzi ba Kiyovu Sports batari bose bashaka ko yahinduka, harimo itegeko rivuga ko nta munyamuryango wemerewe kuyobora ikipe ya Kiyovu Sport nibura atamaze imyaka ibiri ari umunyamuryango wayo. Itegeko risohora ku mugaragaro  Mvukiyehe Juvenal ku buyobozi bwa Kiyovu Sport ko we nibura ubu agiye kuzuza amezi abiri abaye umunyamuryango wemewe wa Kiyovu Sport.

Hari uburyo bwakoreshwa Juvenal akayobora Kiyovu Sport?

Buriya umunyarwanda yavuze ko aho ifaranga rikubise horoha, ariko uzatinye itegeko. Bamwe mu bakunzi ba Kiyovu Sports bafite icyizere ko ikipe yabo ihawe Juvenal ngo ayiyobore yabaho neza ikajya ihemba ndetse ubuzima bugahinduka ikintu umufana wese yakwifuza ku ikipe ye.


Mvukiyehe Juvenal yasinyishije abakinnyi benshi muri iyi mpeshyi

Ubusanzwe Kiyovu Sports ifite abanyamuryango 130 bemewe muri abo 70 banditse basaba ko imwe mu myanzuro yafashwe n’akanama ka Komisiyo y'amatora k'iyi kipe ko hari imwe mu myanzuro yahindurwa buri mu nyamuryango wese akaba yakwiyamamariza kuyobora Kiyovu nta rutangira. Gusa hari bamwe mu banyamuryango bavuga ko basinyiwe kuko biyandika ku rutonde bari baziko ari urutonde rw'abantu bazapimwa Coronavirus gusa nyuma bakumva ko ngo rwari urutonde rw'abanyamuryango bashaka impinduka.

Bidatinze,  Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwahise bwanga ubu busabe bavuga ko mu ngingo ya 13 y'amategeko shingiro y'umuryango Kiyovu Sports, iteganya ko mu nteko rusange idasanzwe higwa gusa ku cyatumwe itumizwa. Rero kuba inteko rusange yaramaze gutumizwa, ku gihe cyagenwe ikaba izaba ku wa 27 Nzeri 2020 bitakunda ko hongerwamo indi ngingo.


Bamwe mu bakunzi b'urucaca batewe impungenge n'ibibazo ikipe yabo irimbo

Kutumvikana mu buyobozi bw'ikipe y'umupira w'amaguru mu Rwanda, bimaze igihe byarashinze imizi mu ikipe ya Rayon Sports by'umwihariko kuva Munyakazi Sadate yafata iyi kipe yavukiye i Nyanza. Munyakazi yasanze icyitwa ishyamba na we avuga ko aje iryo shyamba akaritwika rigakongoka.

Ese  kutumvikana mu bashaka kuyobora Kiyovu Sports, ihindurwa ry'amategeko rya hato na hano, ntibyaba biri kuganisha Kiyovu Sports mu nzira yo gucikamo ibice ikajya iyoborwa n'umuyobozi ufite agatsiko katamwemera  ibihe Rayon Sports isohotsemo hifashishijwe izindi nzego ?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND