RFL
Kigali

Christopher agiye kongera gufasha abanyarwanda gususurukira mu rugo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/09/2020 11:21
0


Umuhanzi Muneza Christopher ujya unyuzamo akaniyita "Topher", agiye kongera gufasha abanyarwanda gususurukira mu rugo mu gitaramo agiye gukorera kuri internet.



Christopher azakora igitaramo ku wa Gatandatu tariki 10 Ukwakira 2020, kuri shene ya Youtube yitwa MK1 TV, guhera saa yine z’ijoro.

Christopher yabwiye INYARWANDA, ko yiteguye gususurutsa abafana be, ndetse ko azaririmba indirimbo ze zose amaze gusohora. Ati “Nzaririmba indirimbo zanjye zose nta n’imwe nsigaje.”

Christopher agiye kuririmba mu gitaramo cyo kuri internet, nyuma y’uko atanze ibyishimo mu iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival, yaririmbyemo ku wa 19 Nzeri 2020.

Muri iri serukiramuco, Christopher yunamije Dj Miller witabye Imana nyuma y’icyumweru kimwe bakoranye indirimbo ‘Trainer’. Iyi ndirimbo ‘Trainer’ ifite iminota 02 n’amasegonda 40’ imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 160 ku rubuga rwa Youtube.

Christopher ati “Twagize ibyago bikomeye cyane, twabuze DJ wacu, inshuti, umuvandimwe, umubyeyi, DJ Miller... Iyi ndirimbo rero tugiye kuyiririmba mu rwego rwo kumwibuka kandi namushimira ko yansigiye urwibutso.”

Iwacu Muzika Festival, Christopher yayihuriyemo n’umuhanzikazi Clarisse Karasira waririmbye indirimbo ‘Mwana w’umuntu’, ‘Ntizagushuke’ na ‘Sangwa Rwanda’.

Christopher aherutse gusohora indirimbo zirimo ‘Breath’, ‘Uti Sorry’, ‘Ijuru rito’, ‘Ko wakonje’ n’izindi.

Christopher ni umwe mu bamaze igihe kinini bafite igikundiro mu njyana ya RnB. Yatangiye gukorera umuziki muri KINA Music yitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super inshuro nyinshi ndetse iriheruka kuba rya 2018 yegukanye umwanya wa kabiri.

Ahugiye mu bikorwa byo gukora kuri Album ye ya gatatu ateganya gushyira hanze, izaba ije ikurikira “Habona” yamuritse mu 2014 na “Ijoro Rito” yamuritse mu 2017.

Umuhanzi Muneza Christopher agiye kongera gukorera igitaramo kuri internet

Christopher aherutse kuririmba mu iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND